Ijambo ry’ibanze
Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana Nyirimpuhwe Nyirimbabazi, yo Nyagasani wa byose na bose haba abemera cyangwa abahakanyi. Ishimwe n’ikuzo n’iby’Imana yo yohereje intumwa azihaye ubutumwa ngo zigishe abantu kuyoboka Imana uko bikwiye bayigaragira yonyine.
Mu buyisilamu habamo amoko abiri y’ibitambo; bumwe muri ubwo ni umugenzo dukesha sekuruza w’abemera ariwe Ibrahimu (A.S), ubwo yagambiriraga, gutamba umwana we Ismail Imana ikamushumbusha imfizi y’intama.
Ibyo yabikoze ubwo yari yageragejwe n’Imana ikamwereka mu nzozi ari kubaga umwana we, yaje kwemera kumutambaho igitambo nk’ikimenyetso simusiga cy’uko yakemera guhara byose afite ngo akunde yishimirwe n’Imana.
Ibijyanye n’uwo mugenzi bikorwa mu kwezi kwa 12 kwa kislamu ariko kwitwa dhul hijja mu matariki 10 kugeza muri 13 ubwo abagiye mu mutambagiro Imakka ku ngoro yubatswe na Ibrahimu afatanyije n’umuhungu we Ismail baba bari gusoza umutambagiro mutagatifu.
Uyu mugenzo duhereyeho dukomora kuri Ibrahimu mu cyarabu witwa Qurban nyamara ukundi gutamba kwitwa Aqiqa kubaho guterwa n’ishimwe umubyeyi akorera Imana nyuma yo kumuha umwana yaba umukobwa cyangwa umuhungu, ikingenzi n’uko aba yabashije kuvuka.
Muri iyi nyandiko turarebera hamwe itandukaniro riri hagati ya Qurban na Aqiqa benshi bitiranya kubera ko mu Kinyarwanda hakoreshwa ijambo igitambo kuri ibyo bikorwa byose, kandi ugasanga hari n’abakorera abana Aqiqa mu ku munsi w’iraidi nkuru benshi bita Hakika cg Akika, bigasa nk’aho ari igikorwa kimwe.
Ikindi gituma bigorana kubitandukanya ni uko no mu mateka y’ababikoraga mu babayeho kera aboneka mu bitabo by’Abayahudi cyangwa Abakiristu iyo migenzo yakorwaga yombi.
Qurban na aqiqa mu butumwa bwa Qor’an
Qurban
Mu gitabo cya Tora cyahawe intumwa Musa (A.S) ubu kigurikirwa n’Abayahudi gikubiyemo ibice bitanu gusa biboneka no muri Bibiliya ari byo: Itangiriro, Kuva (Iyimukamisiri), Abalewi, Kubara ndetse n’ikitwa Gutegeka kwa kabiri, habonekamo iby’uko gutamba.
Qurban bo bayita korban bisobanuye ’kwegeza hafi’ ivugwa mu Balewi ahagira hati:
‘Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo’. Abalewi 17:11
No muri Bibiliya igenderwaho n’Abakiristu mu gitabo cya Ezekiyeli tubonamo uku gutamba ndetse n’intego nyamukuru Imana yari yarabibwirije abantu bijyanye n’inyugu bibafitiye muri rusange.
‘Maze arambwira ati’Utwumba tw’aherekeye ikasikazi n’utwaherekeye ikusi, turi imbere y’umwanya uciye hagati ni two twumba twera, aho Abatambyi begera Uwiteka bazarira ibintu byera. Ni ho bazatereka ibintu byera cyane n’ituro ry’ifu, n’igitambo cy’ibyaha n’igitambo cyo gukuraho urubanza, kuko ari ahantu hera. Ezekiyeli 42:13
Bityo nta muntu ushidikanya ko ibi bitahozeho, ahubwo wabona ko uburyo bukoreshwa muri iki gihe bukeshwa imigenzo y’intumwa Muhammad (S) wabona ko bworohereza wawundi ushaka gutanga igitambo ashaka gutura Umuremyi we.
Aqiqa
Kandi umugenzo wa Akika wakorwaga mu gihe kimwe no gusiramura umwana nk’uko byagenze kuri Yesu n’abandi bana bo bwoko bwa Isiraheli nk’uko biri muri Bibiliya
‘Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na Marayika, nyina atarasama inda ye. Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana I Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana, (nk’uko byanditswe mu mategeko y’umwami ngo’Umuhungu wese w’uburiza azitwa uwera ku Uwiteka’), batanga n’igitambo nk’uko byanditswe mu mategeko y’umwami Imana ngo’Intungura ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri.’ Luka 2:21-24
Iyi ni gihamya igaragara ko na Yesu ubwe yubahirijweho Aqiqa ku mugaragaro, ariko abanze iyo gahunda barimo na Pawulo mbere wabanje kwitwa Sawuli yandikiye Abefeso ababwira Yesu ubwe ari we gitambo.
Aho yabandikiye agira ati:
‘kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza.’ Abefeso 5:2
Ibyo bituma abahisemo gukurikira izo nyigisho za Pawulo badakora Akika bakanayanga cyane ngo n’imigenzo y’abakera, nyamara Imana yaturwaga ibyo n’ubundi itigeze ihinduka cyangwa ngo icike intege mu byo yategekaga abantu.
Qurban na aqiqa mu butumwa bwa Qor’an
Qurban
Qurban ni igikorwa cyo kubaga gikorwa mu kwezi kwa 12 kuri kalindari ya kislamu ariko Dhul hijja mu gihe cy’iminsi y’irayidi nkuru, aho hababo ubusabane hakuzwa Imana cyane ndetse tuzirikana intumwa y’Imana Ibrahimu (A.S) ubwo yemeraga gutanga umwana we yari afite wenyine Ismail (S) kandi nawe ubwe yari yaramuhawe ageze mu zabukuru. Ibyo tubibona muri Qor’an 37:102-108.
Ukubaga kubera Imana ariko gutamba tubibona muri Surat kauthar ayat ya 2 aho Imana igira iti:
‘Kora amasengesho kubera Imana kandi unatambe’. Qor’an 108:2
Nanone ibyo kubaga itungo mu ku bari mu mutambagiro mutagatifu tubibona muri Surat al Baqarat ayat 196 tunabonamo igitambo gitangwa n’utabashije kogosha umusatsi mu gihe cya hijja.
Uko uyu mugenzo ukorwa
Mbere y’uko umunsi nyirizina ugera umuntu uzakora hijja cyangwa utazayikora ariko ufite Umugambi wo kuzabaga ategura itungo azabaga zitari mu matungo aziririzwe kurya nk’ingurube ntiyemewe, iryemewe kuribwa ariko rirwaye cyangwa irifite indi nenge. Sunan Abu Dawuud 2804
Itungo ribagwa rigomba kuba rikuze bihagije ku buryo iyo ari intama cyangwa ihene rikomba kuba rimanze umwaka umwe byibuze, iyo ari inka igomba kuba igejeje ku myaka ibiri naho yaba ingamiya ikaba igejeje ku myaka itanu.
Imana iti:
‘Na buri muryango wabayeho wahawe imigenzo kugira ivugirwemo izina ry’Imana, amatungo mwayahawe ngo ababere amafunguro. Kandi Imana yanyu ni imwe, bityo nimuyicisheho bugufi. Ndetse uhe inkuru nziza abicisha bugufi.’ Qor’an 22:34
Umuntu wabura ihene cyangwa intama yujuje umwaka byibuze yatamba irirengeje amezi atandatu muri ayo matungo asabwa umwaka ngo yemerwe gutambwaho. Sahih Muslim 1963 Itungo rigomba kubagwa nyuma y’iswala y’irayidi ikorwa mu gihe cy’agasusuruko kandi iryo tungo rigahita ribagwa inyigisho z’iraidi zikimara kurangira. Uko gutambwa mu gihe cya dhuha nibyo bituma iki gikorwa nanone kitwa ud’hiyya (bisobanuye igitambo cya Eid ul-ad’ha).
Umuntu uritanze mbere y’isengesho ntabwo ribarwa nk’aho ari itungo ry’igitambo rifatwa nk’uko wabaga bisanzwe mu yindi minsi kuko Sunna y’intumwa y’Imana (S) ni ukubaga nyuma. Sahih Bukhari 5556 na Sahih Muslim 1961.
Ubaga itungo rirenze rimwe yirinda ko itungo ritaragerwaho ribona aho uri kubagira rigenzi ryaryo nk’uko bisanzwe mu kubaga, ugakoresha icyuma gityaye bihagije kandi ukabanza kurivugiraho izina ry’Imana ukanavuga takbiira. Sahih Bukhari 5565 Ugiye kubaga itungo biba byiza iyo anasomye iduwa Ibrahimu na Ismail basomye ubwo bari bagiye kubahiriza itegeko ry’Imana bagira bati:
‘Rabbana taqabbal minna innaka anta samiul aliim (Mana Nyagasani twakirire ibyo tugutuye, mu by’ukuri wowe uri uwumva bihebuje, umumenyi cyane. Qor’an 2:127.
By’umwihariko ku bantu bari muri hijja, muri bo abafite intego yo kubaga itungo basabwa kureka kogosha imisatsi ndetse no guca inzara zabo, kuko hariho umugenzo wo kubikuraho mu muri icyo gihe. Sahih Muslim 1977
Intego y’uko kubaga
Kubera ko aya matungo abagwa mu gihe cy’iminsi mikuru ihera ku munsi nyirizina w’iraidi nkuru dukunze kwita Laidi Kubwa cg Eid ul-Ad’ha yizihizwa ku itariki 10 ariwo uzwi nk’umunsi wa Nahr ukurikirwa n’iminsi itatu yitwa tashriiq ku 11, 12 na 13 Dhul hijja, intego nyamukuru n’ubusabane burimo no kwibuka Imana cyane.
Imana iratubwira muri Qor’an iti:
‘Kugira ngo tubahamirize ibibafite akamaro, ndetse banibuke izina ry’Imana cyane mu minsi izwi kubera amafunguro yabakomoreye ku matungo. Bityo nimuyaryeho kandi munayagaburireho abatindahaye.’ Qor’an 22:28
Abasesenguzi bemeza ko iyo minsi izwi ari iriya ya tashriiq, bivuzeko uwabaze itungo agomba kuzirikana ari igihe kiza cyo kwibuka Imana, ayitaka ubutungane, ndetse anayishimira kandi anazirikana ko hari abandi bakiri munsi ye akabagaburira kuri ayo mafunguro.
Ibi kandi bishimangirwa na hadithi ivuga iti, intumwa y’Imana(S) yaravuze iti: ‘Iminsi yose ya tashriiq ni iyo kubagamo’. As-Silsilah 2467 Intumwa y’Imana (S) yatweretse urugero mu buryo bwo kugabanyamo imigabane ayo matungo yabazwe mu buryo bukurikira tugiye kugaragaza muri hadithi ritwumvisha neza intego iri mu kubaga.
Itungo ryabazwe rigabanyamo imigabane byibuze ibiri cyangwa itatu, umwe ukawukoresha iwawe, undi ugahabwa inshuti n’abavandimwe hanyuma undi mugabane ugahabwa abatishoboye bari aho utuye.
Salam ibn al-Akwa yavuze intumwa y’Imana(S) igihe yabaye ngo matungo mwabaze ntihazagire inyama musigarana nyuma y’Iminsi itatu mu ngo zanyu. N’uko mu mwaka ukurikiyeho bayibaza uko bari bubugenze, ibabwira ko noneho bemerewe kuryaho kandi bakagira ibyo babika nyuma y’iyo minsi ku umwaka wabanje yashakaga ko batanga byinshi kuko hari mu bihe bikomereye abakene. Al Adab Al-Mufrad 563
-
Bivuze ko intego ya mbere mu kubaga ari ukugaburira abatishoboye ndetse no guha Impamvu abavandimwe bawe, Sahih Muslim 4838
-
Kuzirikana umugenzo wa Ibrahimu no kumufataho urugero mu kwemera guhara byose ngo ukunde wishimirwe n’Imana. Qor’an 37:103-108
-
Kwitoza gukora byose kubera Imana unazirikana ko ubereyeho kugaragira Imana, bityo kubaho kwawe no gupfa, n’iby’ukora byose ukitoza gushyira ubushake bw’Imana imbere kandi buri gihe. Qor’an 6:162
-
Gukuza Imana cyane no kugereageza guhora turi mu bashimira Imana kuri buri mpano iduhaye, cyane ko muri uku kwezi ari ngombwa cyane gukoramo dhikr nyinshi cyane. Qor’an 2:203
Umwihariko wa Qurban
Ibi bitambo bitangwa mu kwezi kwa dhul hijja gusa, kandi bikanatangwa mu gihe kibaze cyo guhera nyuma yo gusali ilaidi bikarangirana n’iminsi ya tashriiq, nyamara Aqiqa yo ibitambo bitangwamo bitangwa mu minsi yose abantu basabanamo kuko bijyana n’igihe umwana avukiye n’utayikorewe muri cya gihe akaba yayikorerwa anakuze mu gihe ababyeyi babonye uburyo.
Aqiqa
Ni umugenzo mwiza dukomora ku ntumwa y’Imana(S) ukorwa n’ababyeyi bibarutse umwana babifitiye uburyo n’ubushobozi kikaba igikorwa cyo gushimira Imana no bayiragiza n’uwo mwana, bakanamwereka inshuti n’imiryango.
Aqiqa mu rwego rw’amategeko y’idini ya Islamu ishyirwa mu migenzo y’intumwa y’Imana(s) ya ngombwa cyane (Sunna Muakadda). Intumwa y’Imana yakoreye Aqiqa abuzukuru bayo Hassan na Hussein nk’uko tubibona muri Sunan An-Nasai 4213.
Nubwo hari imigenzo myinshi ikorwa n’ababyeyi yerekeye umwana umaze igihe gito muri iki gihe mu gihe idakozwe mu buryo bw’Intumwa y’Imana(S) gusa ushaka kuyikora muri ubwo buryo bwa Sunna akwiye koroherezwa. Muwatta.16.1
Aqiqa ni igikorwa ku munsi wa 7 umwana avutse, kikajyana no kogosha umusatsi w’umwana wavutse igihe ari umuhungu hakanapimwa uburemere upima hakoreshejwe iminzani yabugeneye, igihe ari umukobwa hakoreshwa igipimo mfatizo ku musatsi umwana avukana. Jamiat Trimidh 1519.
Uyu musatsi kandi nyuma yo gupimwa unatangirwa ituro rigamije kweza uwo mwana, uwo mugenzo kandi ujyana no kwita umwana izina, nubwo muri iyi minsi umwana asigaye ava kwa muganga yiswe, ubwo icyo gihe izina ritangarizwa abari aho.
Ubusobanuro na gihamya muri Wahyi
Reka turebere hamwe imigendekere ya Aqiqa muri rusange Inshaa Allah:
-
Aqiqa ikorwa ku munsi wa karindwi umwana avutse akogoshwa umusatsi akanitwa izina, ashobora no kuyitangirwa akuze ariko byiza ataraba barikh Sunan Abu Dawuud, 1522.
-
Umwana w’umuhungu yogoshwa umusatsi ugapimwa garama, zigatangizwa ituro ribazwe muri feza, ku mukobwa cyangwa ufite ibibazo byatuma atogoshwa hakoreshwa ibipimo mfatizo byemezwa ko ari garama 10. Muwatta Malik igitabo cya 26.1.3. Urugero: Mu Rwanda garama ya feza ni 1254RWF, bivuze ko dufatiye ku gipimo cy’umusatsi kuko ari garama 10, twasanga ituro umubyeyi yatangira umwana we muri Aqiqa ari 12540RWF.
-
Umuhungu atangirwa ihene cyangwa intama ebyiri naho umukobwa agatangirwa ihene imwe cyangwa intama imwe. Sunan Ibn Majah 3163
-
Amatungo atangwaho Aqiqa nayo agomba kuba nta nenge afite nk’uko twabivuze no ku yo muri Qurban bigenda. Nk’amatungo afite ubumuga, afite ijisho rimwe, ay’inkone, arwaye indwara, ntiyemewe muri Aqiqa. Muwatta Maliki 26.2.7
-
Itungo cg amatungo umubyeyi yabaze muri Aqiqa agabanywamo imigabane itatu nk’ibisanzwe muri Qurban hibandwa mu gutuma habonekamo umugabane w’abakene.
Umwana w’umuhungu kandi biba byiza iyo anasiramuwe muri icyo gihe amaze igihe gito avutse n’ubwo byemewe ko yanasiramurwa akuze. Al Adab al Mufrad 1246
Ibirori bya Aqiqa
Nk’uko bigenda no mu bindi birori Aqiqa nayo iratangazwa abatumiwe bakabimenyeshwa kare kandi hagategurwa amafunguro ahagije kandi ya Halal, hanirindwa gutumiramo abantu b’inzego zo hejuru gusa kuko ibirori nk’ibyo bitari muri Sunna, byaba byiza haherewe ku bakene ariko banashimira Imana bahawe. Sahih Bukhari 6446 na Sahih Bukhari 5177.
Uwatumiye abantu cyangwa uwo yabihereye uburenganzira atangiza gahunda ashimira Imana anasabira intumwa y’Imana(S) akanasoma ayat za Qor’an cyangwa undi wateguwe akabikora hanyuma hakagenda hakurikiraho izindi gahunda.
Nyuma y’igisomo cya Qor’an iyo hari Imam Wateganyirijwe kuyobora izo gahunda ahabwa umwanya na nyirurugo mu gihe we aba amaze gusobanurira abantu gahunda iri kubera aho ngaho ndetse n’uwabateranije uwo ariwe, avuga igitsina cye cyangwa n’amazina ye.
Imam nawe akoresha uwo mwanya ahawe agasobanurira abantu ibijyanye na Aqiqa, haba intego yayo, akamaro kayo, ishingiro ryayo, Inkomoko yayo ndetse anashishikariza ababyeyi kujya bazikorera abana babo kuko ari Sunna y’intumwa bakurikiye.
Imam cyangwa undi wayoboye iyo gahunda ya Aqiqa asoza asoma iduwa asabira uwo mwana, ababyeyi ndetse n’abemera muri rusange. Ashobora no gusoma iduwa igira iti: Bismillah wallahu Akbar, Allahuma laka wa ilaika hadhihi aqiqatu fulan… hakongerwaho izina ry’umwana. Iyi duwa isobanuye ngo: Ku izina ry’Imana, Imana niyo nkuru, Mana ni kubwawe dutamba kandi ni nawe dutura ibyo dutambiye, uyu runaka….
Intego Aqiqa igomba kuba ari gushimira Imana ku bw’uwo mwana no kumuragiza Imana ngo imukize nk’umugaragu wayo.
Igikorwa gisozwa no kwakira abatumiwe, bakakirizwa amafunguro arimo n’inyama za rya tungo ryatanzweho Aqiqa.
Umusozo
Mu magambo make, Aqiqa na Qurban initwa Ud’hiya mu yindi nyito twabitandukanya gutya. Aqiqa ni igitambo cy’itungo rimwe cg abiri ribagwa hatambirwa umwana wavutse, mu rwego rwo gushimira Imana ko yabahaye urubyaro ndetse no kuyiragiza uwo mwana ngo imuyobore kuba mu batunganya.
Qurban ni igitambo cy’itungo cyangwa amatungo menshi atangwa mu kwezi kwa dhul hijja mu rwego rwo kwiyegereza Imana no kwibuka umukurambere Ibrahimu n’umuhungu we Ismail ukuntu bemeye guhara byose ngo bishimirwe n’Imana.
Ndizera ko ku bushobozi bw’Imana buri wese usomye iyi nyandiko azajya abasha gutandukanya ibitambo mu buyisilamu, haba Aqiqa cyangwa Qurban.
Ibitabo byifashishijwe
- Hadithi collection
- Qor’an Tafsiir ya Ibn Kathiir
- Qor’an Kinyarwanda Tafsiir
- Torah cya ZION Corp Limited
- Bibiliya Yera ya Benax Technologies