IJAMBO RY’IBANZE
Bitangijwe izina ry’Imana yo mugenga w’ibiriho byose, iriho ikanabeshaho ibiriho byose.
Amahoro n’imigisha n’ibisakare ku ntumwa n’abahanuzi bashohoje ubutumwa uko byari bikwiye, batozwa mwene muntu inzira nyayo yo kuyoboka Imana, ariko kubera KO ukwemera ari amahitamo ndetse no guhakana bikaba andi, mu Bantu hari abahisemo ubuyobe baburutisha ubuyoboke, Imana iturinde guhitamo nabi.
Muri iyi nyandiko ngufi tugiye kuvuga kuri Yesu mwene Mariya umwe mu ntumwa z’Imana zigibwaho impaka zihanganisha amamiliyoni y’abantu hirya no hino ku isi by’umwihariko Abakiristu n’Abayisilamu.
Ntituri buvuge ku mateka ye ngo twibande ku matariki cyangwa imyaka yaba yarabereyeho ahubwo turibanda ku bijyanye n’ubutumwa yahawe n’uko yabugejeje ku musozo n’ubwo hakibazwa niba azagaruka.
Twifashishije Qor’an igitabo cyahawe intumwa ya nyuma kikaba nta n’ikindi kizasimbura ubutumwa burimo kuko nta ntumwa nyuma ya Muhammad (S) ndetse n’igitabo cyahurijwemo bimwe mu bigize ubutumwa bw’intumwa z’abahanuzi ba kera hiyongereyeho n’izindi nkuru aricyo Bibiliya turaza kureba iby’ubutumwa bwa Yesu.
Si ibyo gusa kuko turifashisha n’izindi nyandiko z’abanyamateka zivuga ku rugendo rwa Yesu mu isi kuva rutangiye kugeza rurangiye, turasoreza kuberekeranye n’ibyo Gushaka ku mubamba, Ugutabarwa kwe ndetse n’ibyo kugaruka ku isi.
Iyi nyandiko nk’uko nayise ‘Indi shusho kuri Yesu’ waba uri umuislamu, umukiristu, umuyahudi, cyangwa uri mu yindi myemerere itari muri iyi mvuze haruguru hari ikizakubera gishya mu byo wari usanzwe ubwirwa kuri Yesu, usabwe kwihanganira amakuru mashya.
Ndizera KO kubera Imana buri musomyi azagira icyo yungukira muri iyi nyandiko ishobora kuzashyirwa no mu zindi ndimi mu gihe umusaruro itanga uzaba wabaye mwinshi.
MBERE GATO Y’IVUKA RYA YESU
Umuhanuzi zakariya
Yohana yaje mbere gato ya yesu kandi yigishaga ibiri mu gitabo cyahawe Mose. Qor’an iti: yewe yohana! Akira iki gitabo ugikomereho… Q.19:12-15
Bibiliya: Jyeweho ndabatirisha amazi ngo mwihane; ariko uzaza hanyuma yange andusha ubushobozi, ntibikwiriye no kumutwaza inkweto. Niwe uzabatirisha umwuka wera n’umuriro. Matayo: 3:11
Kor-ani’… Aravuga ati: Muby’ukuri ndi intumwa ya Nyagasani wawe nje kuguha inkuru y’impano y’umuhungu wejejwe. Mariya aravuga ati: Ni gute nagira umuhungu kangi nta mugabonigeze ndetse nkaba ntarigeze niyandarika? Malayika aramubwira ati uko Ni KO bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati: kuri jye ibyo biroroshye. Kor-ani.19:17-21
Umuhanuzi Yohana
Asohoka mu rusengero atavuga abacira amarenga atari KO asanzweInkuru y’uko kuvuka kandi igaragara muri bibiliya muri Luka.1:28-31” … Marayika aramubwira ati: Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana. Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu”
Imana muri kor-ani ibwira Zakariya KO umugore we agiye kubyara yohana n’ubwo bombi Bari bashaje cyane. Kor-ani.19:7-9
Yagize ugushidikanya yaka Imana ikimenyetso cy’ibyo abwiwe n’uko imuha ikimenyetso cy’uko atazavugisha abantu amajoro atatu ntabumuga bwo gutavuga asanganwe. Kor-ani 19:10-11
Iyo nkuru kandi ibarwa muri bibiliya muri Luka.1:11-13 “…Marayika aramubwira ati:’Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhunngu uzamwite yohana.
Uko kutavugisha abantu Kwa Zakariya kuboneka no muri Luka.1:20-22.
IVUKA RYA YESU
Uko yavutse
Yesu amaze kuvuka nyina yaramuteruye amujyana ajya kumwereka been wabo gusa kuko yari yaramutwise ku bw’itegeko ry’Imana byatumye babijyaho impaka yaba yarakuye inda. Byatumye Imana yemerera yesu kuvuga ari muto kugira ngo asobanure uwo ariwe anakize itotezwa ritari ryoroheye nyina. Kor-ani.19:27-28
Iyo nkuru yo kuvuka kwe inaboneka muri Matayo.2:1-2 nubwo igitangaza CYO kuvuga akivuka kitagaragara muri bibiliya. Ntakibazo kibirimo kuko ngo hari byinshi yesu yakoze bitanditswe mo. Yohana.21:25” ariko hariho n’ibindi byinshi Yesu yakoze, byakwandikwa byose ngira ngo ibitabo byakwandikwa ntibyakwirwa mu isi. Niyo mpamvu habaho gushidikanya ku bye cyane.
Kumurikirwa Imana
Nk’uko byagendaga ku bana bose yesu nawe yarasiramuwe ndetse anatambirwa igitambo I yerusalemu nk’uko bugaragara muri Luka.2:21-24
Ibye kandi bishidikanywaho cyane kandi nk’uko Imana ibivuga muri kor-ani isura ya 19:33-34 “… uwo Ni we yesu mwene Mariya.ni imvugo y’ukuri bashidikanyaho’
No muri bibiliya hagararamo uburyo abantu batazavuga rumwe ku bye” Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati:”Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka… Luka.2:34-35
Bibiliya Na none imuha igisekuruza kiva ku mugabo ugaragazwa nk’umugabo WA Mariya. Muri Matayo.1:1-&16 Hagaragazwa nanone abo bavukanaga ahavuga hati” mbese harya si we harya si we WA mwana w’umubaji? Nyina ntiyitwa mariya, Na bene se si Yakobo Na Yozefu Na simoni Na Yuda?
YESU NA JAMBO BAHUZWA BATE?
Ukuremwa Kwa Yesu kugereranywa n’ukwa Adamu kuko bose baremwe hanyuma Imana ikabashyiramo roho ikavuga iti BA Ni uko bakabaho nk’uko ibivuga muri kor-ani 3:59 “Muby’ukuri, urugero rwa Yesu ku MANA ni nk’urwa Adamu. Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati: “Ba” nuko abaho!
Bivuze KO ijambo ry’Imana yavuze ku kintu ariryo ryakibeshejeho nk’uko muri bibiliya mu itangiriro.1:3” Imana iravuga iti” habeho umucyo” umucyo ubaho. Ubu nibwo buryo ijambo ry’Imana rirema. Muri Yohana 1:1-3
Havuga iby’iryo jambo ry’ Imana ryaremye byose by’umwihariko ku murongo WA “3” bigatuma hari abafata yesu nk’aho ariwe muremyi nyamara siko biri. Nk’uko biri muri yesaya.45:7” Ni jye urema umucyo n’umwijima nkazana amahoro n’amakuba. Jye Uwiteka Ni jye ukora ibyo byose.
Uretse ibyo tuzi neza ko byaremwe n’ Imana nibyo dukoresheje amaboko yacu biba ibiremwa byayo kuko ntakiri hanze yiremwa uretse yo ubwayo. Nk’uko ibivuga muri kor-ani isura ya 37:96 iti:”kandi Imana yarabaremye mwe n’ibyo mukora”
YESU YAVUGAGA IBYO YAHISHURIWE
Rya jambo ry’Imana niryo ryaremye yesu ubwo Imana yavugaga ngo baho ubwo akabaho nk’uko byanditswe muri bibiliya ngo” kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere” Luka.1:37
Ahubwo hari abafashe IMANA bayambura ububasha bwayo yihariye bayitiranya n’ibiremwa byayo” biyise abanyabwenge bahinduka abapfu, maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa; n’iby’ibiguruka, niby’ibigenza amaguru ane n’iby’ibikururuka. Ni cyo cyatumye Imana ibareka ngo bakurikize ibyo Imitima yabo irarikiye, bakorera ibiteye isoni bononekaye imibiri yabo, kuko baguranye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha Imana Rurema, ariyo ishimwa iteka ryose…Abaroma.1:22-25
Yesu yavugaga iby’Imana yamuhishuriye gusa”kandi data wantumye Na we yahamije ibyange ubwe. Ntimwigeze kumva ijwi rye, habe no kubona ishusho ye, ndetse ntimufite n’ijambo rye rihora muri mwe kuko uwo yatumye mutamwizeye. Matayo.5:38
Nanone muri bibiliya tubona ahagira hati: ‘Iminsi mikuru igeze hagati, Yesu azamuka mu rusengero arigisha. Abayuda baratangara bati ‘uyu yakuye he ubu bwenge KO atigishijwe? Yesu arabasubiza ati: ‘ibyo nigisha si ibyange Ahubwo n’iby’Iyantumye. Umuntu nashaka gukora ibyo Ikunda, azamenya ibyo nigisha KO byavuye ku Mana cyangwa KO mbivuga ku bwange. Uvuga ibye aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo Ni we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we. Yohana 7:14-18
Aha twiboneye neza KO ubutumwa bwa Yesu yari yabuhawe n’Imana kandi nawe akabusohoza uko yabuhawe ndetse ntiyanishakiraga ikuzo Ahubwo yarishakiraga Imana.
UBUGINGO BUHORAHO NYABWO
Ku isi hari Umubare munini w’abemera ko yesu ari umwana w’Imana w’ikinege bagendera kuri imwe mu mirongo yo muri bibiriya ivuga yesu nk’utari umuntu nk’uko muri Yohana.”3:16” kandi KO utazamwizera azacirwaho iteka ariko umurongo WA 19-21 havuga KO utamwizera ari ukunda ibibi wihisha ngo adafatwa.
Nanone muri Yohana 17:3 yesu avuga KO ubugingo buhoraho ari ukumenya IMANA y’ukuri n’intumwa yayo. Yanabishimangiye muri Yohana.7:16-18(aho avuga KO atishakira ishimwe rye ahubwo ashaka ko bashimira Iyamutumye.
Nanone muri yohana.14:21” Ufite amategeko yange akayitondera Ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa Na Data, Na nge nzamukunda mwiyereke”
Abanze kwemera ubutumwa bwe nta yandi mahitamo bazahanwa” iyaba ntaje ngo mvugane nabo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo.
UMWANA W’IMANA W’IKINEGE NI NDE?
-
“kandi uzabwire Farawo uti’ Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw’Abisirayeli ni UMWANA WANGE W’IMFURA….”Kuva.4:22-23( Isirayeli)
-
“Azantakira ati:’ ni wowe Data, Imana yange, igitare cy’agakiza kange. Kandi nzamuhindura imfura yange, asumbe abandi bami Bo mu isi. Zaburi.89:27(Dawudi)
-
“…….Kuko mbereye isirayeli umubyeyi Na we Efurayemu akaba ari imfura yange. Yeremiya.31:9(Efurayemu)
-
“ mwene Enoshi , mwene Seti, mwene Adamu w’Imana.Luka.3:38(Adamu)
-
“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Yohana.3:16(Yesu).
Nta kinege kiriho kuko tubonye abiswe abana b’imana barenze umwe! Ubwo rero ahubwo twakibaza niba barabyiyise, baba barabyiswe n’Imana cg abanditsi?
ABISWE ABANA B’IMANA BO BIYISE IKI?
Dawudi
Uko Dawudi yitwaye ku Mana: a) Yasengaga Imana yubamye kandi yerekeye umurwa wera (Yerusalemu).Zaburi.5:8; yanasabaga yinginga Imana ngo imugirire impuhwe. Zaburi.6:2-3;
-
Yingingaga Imana ngo izamuhembere ibikorwa bye bitunganye. Zaburi.7:9; yayishimiraga ibyo yamushoboje kuko isumba byose. Zaburi.7:18;
-
Yemeraga KO Imana ariyo Mwami we mu gihe hari abavuga KO uwo yise umwami we ari Yesu. Zaburi.16:2;
-
Yavuze KO abagurana Imana izindi Imana itazahwema kubahana. Zaburi.16:4.
-
Imana yatumye atsinda DJALUT (Goriyati) nk’uko tubona muri Qor’an 2:251; imuha igitabo aricyo “ZABURI” nk’uko Imana ibitubwira muri Qor’an 17:55Ni umuntu wabayeho igihe kizwi aravuka, arakura, arasaza arapfa ntiyigeze aba umwana w’Imana kuko yaramubyaye yari kugira byibuze imwe muri kamere yayo.
-
Urugero: Ntawuyobewe KO Dawudi yabayeho akageza igihe agapfa, nyamara Imana Ntipfa. ‘ Biyise abanyabwenge bahinduka abapfu, maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa , n’iby’ibiguruka, n’ibigenza amaguru ane, n’iby’ibikururuka (Abaroma.1:22-23);
-
Umuremyi wa byose nyamara Dawudi ntacyo yaremye (Yesaya.45:12)
-
Imana muri kor-ani ivuga ko DAWUDI yavumye abahakanye mu bisirayeli; Q.5:78
Yesu
Uko yesu yiyise n’ibyamuranze: Yigishije abantu KO bagomba kumenya IMANA n’intumwa yayo we ubwe (Yohana.17:3); yashakaga KO bamufataho urugero rwuzuye (Luka.6:46); yababwiye KO Imana imukunda ku bwo kuba akora ibyishaka (Matayo.15:10);
Yari abizi KO azapfa (Yohana.16:28); Yavuze KO agomba kwigisha mu midugudu yindi kuko aricyo yatumiwe. (Luka.4:43); yanavuze KO yaje kwigisha abanyabyaha ngo bihane. (Luka.5:33);
Yavuze KO bamuzi n’aho yaturutse ariko ababwira KO ataje kubushake bwe ahubwo yaje ku bushake bw’Iyamutumye kandi y’Ukuri yo batazi. (Yohana.7:28); yavuze KO abavandimwe be arabumva ubutumwa bwe bakabikurikiza.Luka.8:20-21;
Yavuze KO ubutumwa bwe yabushohoje KO yabuhawe ntacyo agabanije (Yohana.18:20); yari abizi kandi KO Umukiza ari Imana nk’uko byanditswe muri 1Timoteyo.4:9-10
YESU MURI QOR’ANI
Imana iravuga muri kor-ani iti: “Abahakanyi baranavuze bati IMANA ifite umwana! Rwose ibyo muvuga Ni amahano! Ibirere biba byenda gusandara; n’isi yenda gusatagurika, ndetse n’imisozi yenda kuriduka, kubera KO bavuze KO NYIRIMPUHWE afite umwana; kandi bidakwiye KO NYIRIMPUHWE agira umwana. Nta Na kimwe mu biri mu birere no ku isi kizagera imbere Ya NYIRIMPUHWE kitari umugaragu. Q.19:88-93
Kuko batangazwa n’ibitangaje IMANA yakoresheje bamwe mu ntumwa zayo bigatuma babagira abana bayo nyamara yivugira ko itabyaye itanabyawe kuko n’ubundi ntawe izaraga ubwami bwayo iyo iba ifite iherezo yari gukenera uzakomereza aho yagejeje ariko yo irihagije ntikeneye umufasha; ahubwo ibindi biremwa niyo byisunga ngo ibitabare, ibirengere, ibigaburire, ibirwaneho; igira iti: Vuga uti: Yo ni Imana imwe; IMANA yishyingikirizwa; ntiyabyaye ntiyanabyawe; kandi nta ntawe basa (irihariye). Q.112:1-4
Imana ivuma abayitirira umwana kandi ntawe yigeze aho ivuga iti”…n’abanaswara (Abakiristu) baravuga bati “Mesiya ni umwana w’Imana. Ibyo Ni byo bivugira n’iminwa yabo bigana imvugo y’abahakanye mbere. Umuvumo w’Imana nubabeho! Ni gute bahindukizwa (bahungishwa ukuri).Q.9:30
Imana Na none yerekana uwo Yesu yari we aho igira iti: “nta wundi yari we usibye KO yari umugaragu wacu twahaye ingabire; kandi tumugira igitangaza kuri bene Isirayeli.Q.43:59
Nanone Imana iti: “Mesiya mwene Mariya nta kindi yari CYO uretse KO yari Intumwa y’Imana; kandi Na mbere ye habayeho izindi ntumwa zahise. Ndetse Na Nyina yari uwizera bihebuje. Bombi barafunguraga (kurya no kunywa). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma urebe uko birengagiza”.Q.5:75
Na nyina kumubyara n’igihembo cy’uko yagandukiraga Imana kandi akirinda kwiyandarika kose, nk’uko IMANA ibivuga muri Q.21:91 kandi nk’uko Na Se umubyara (Imurani) yari yarabisabye IMANA Nyina akimutwite, avutse ari umukobwa yarababaye ariko nyuma y’igihe IMANA yakoze igitangaza abyara nta mugabo bituma Yesu abarwa mu Gisekuru cya Nyina (MWENE MARIYA).
KUKI YESU YISWE UMUKIZA?
Yesu si umukiza ukuraho ibyaha nk’uko bamwe kuko nawe ibye yabyicuzaga ku Mana kandi ikamubabarira kubwo gukora ibikorwa byiza nk’uko Imana ibivuga muri kor-ani iti: twanayoboye Zakariya, yohana, YESU, Na Eliya; kandi buri wese muri Bo yari mu ntungane.Q.6:85
Ahubwo yigishaga abantu ku buryo bakicuza ibyaha byabo nk’uko byanditswe muri Luka.5:32” Sinazanywe no guhamagara abakiranuka; keretse abanyabyaha ngo bihane”.
Yigishaga abantu KO bagomba kureka ibyaha bakanicuza ibyo bakoze kandi yarakundaga kubabwira KO Imana ikunda abayiharanira yanabatozaga gukorera IMANA yonyine n’igihe basenga ntibakiyerekane kandi bakanamufataho urugero. “Nimwitondera amategeko yange muzaguma mu rukundo rwange; nk’uko nange nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe”.Yohana.15:10
Ikindi cyamugiraga umukiza ni uko yabwiraga abantu iby’imperuka bakanatekereza ku muriro utazima bigatuma bava mu byaha” abantu babimenye baramukurikira avugana nabo iby’ubwami bw’Imana n’abashaka gukizwa arabakiza. Luka.9:11
Kuba mu bitangaza yahawe harimo gukiza abarwaye zimwe mu ndwara”… haza umuntu urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu yikubita hasi yubamye aramwinginga ati: Databuja washaka wabasha kunkiza…” Luka.5:12-13, Na Q.3:49
Kuba yaraje gufasha Abisirayeli kwemerererwa gukora ku isabato ari nayo mpamvu muri kor-ani havugwamo KO azabakiza umuzigo w’ibyari bibaremereye. N’Abakiristu hari abavuga KO yaje gukuraho amategeko n’ubwo nawe yabyivugiye KO ataje gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyasohoza; Ayo mategeko rero yesu yaje kubakiza (kuborohereza) Ni bimwe mu byo abisiraheli Bari barahanishijwe nyuma yo kurenga ku mategeko y’Imana bakanasenga ikigirwamana cy’Inka.
“…, no kugira ngo mbazirurire bimwe mu byo mwari muziririjwe. …Q.3:50 Ibi nabyo bimugira umukiza ku Bisirayeli n’ubwo yabikoze munsi y’umukiza w’abakiza ari nawe wabibakijije abimucishijeho kuko ari we Mukiza wenyine.1Timoteyo.4:9-11
AMATEGEKO Y’UMWIHARIKO
Ibi Ni bimwe mu byo Imana yerekanye muri kor-ani Na hacye mu isezerano rishya nk’aho abigishwa ba yesu baciye amahundo bakayarya ku isabato.
Kwibuza ibiribwa
Abisirayeli banze kurya ibyatuye inzara ntibinuze birangira Imana ibibabujije (imbata, urukwavu,) “… twabaziririje buri nyamaswa ifite inzara zitatuye, tunabaziririza urugimbu rw’inka n’intama, uretse gusa ibinure byo ku migongo yazo cyangwa ikinure kivanze n’inyama y’igufa. Ibyo twabibahaniye kubera ubwigomeke bwabo. Kandi rwose turi abanyakuri. Q.6:146
Kwanga Manu (indyo imwe yavaga mu ijuru) Imana ibivuga muri kor-ani iti: “Munibuke ubwo mwavugaga muti”yewe Mose! Ntituzihanganira indyo imwe, ku bw’ibyo dusabire Nyagasani wawe adukurire mu butaka ibyo bwera; mu mboga, imyungu, ingano, inkori, ibitunguru bibuturukamo……Ni uko bahanishwa gusuzugurika n’ubukene, .Q.2:61
Abisirayeli bimaze kwibuza kurya ibyo biribwa bakananga ibiryo bivuye mu ijuru; amateka agaragaza KO basabye mose KO bajya bagira umunsi umwe badakora mu cyumweru. Kuko Kwa Farawo bakoreshwaga uburetwa ariko bakagira akaruhuko; MOSE yahise ajya kubasabira ku Mana uburenganzira bwo kugira iby’abemerera.
Kubura ibiryo bivuye mu ijuru byakurikiwe no gutegekwa isabato ariwo WA munsi w’ikiruhuko basasabaga bituma bagorwa nayo mategeko 10 cyane cyane iry’Isabato. IMANA ibivuga muri Q.2:64-(65”nyuma mubitera umugongo.Iyo bitaza kuba ineza n’impuhwe by’Imana kuri mwe, mwari kuba mu banyagihombo”. Aha rero bakomeje gutakamba ngo Imana izaborohereze Ayo mategeko n’ubwo batarubahirije isabato bahanwe” Kandi mu by’ukuri mwamenye bamwe muri mwe barengereye Isabato, nuko turababwira tuti “Nimube inkende” Q.2:65-66
Amateka agaragaza bajyaga batega imitego (mu Nyanja cyangwa ahandi) mbere gato y’uko Isabato itangira kugira ngo igire icyo ifata mu gihe baruhutse isabato ariko kuko Imana ireba hose yamenye imyitwarire yabo irabahana. Uko byabaye isomo ku bariho icyo gihe n’abazabaho nyuma nk’uko umurongo ukurikiraho (ayat 66); Ni uko abandi bose bakomeje kuyubahiriza uko bikwiye ariko ari umutwaro kuri Bo ariko bagatinya ibihano by’Imana.
Yesu we yaje Imana yaramwemereye ku yazirurira abanya isirayeli gukora ku isabato ndetse anabigisha kwicuza ku Mana; kubera ukuntu Bari basigaye bita kuri Ayo mategeko babonye Yesu n’abigishwa be babonaga batubahiriza amategeko ya Tora ya MOSE. Ubwo nawe yagombaga kwisobanura ubwo yavuze ati: “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho ahubwo naje kubisohoza.Matayo.5:17
Yesu mu kubahiriza amategeko
Yanababwiye KO isi izarinda igera ku munsi uheruka amategeko y’Imana atavuyeho Na gato. Kandi KO uzayica niyo yakica rimwe azahanwa. Matayo. 5:18-19 Ku murongo 28 avugamo KO kera babujijwe gusambana ariko we ababuza no kubwegera birinda kwifuza abagore b’abandi kuko bifatwa nk’aho yamusambanyije, ibi bikwereka KO abigishwa ba yesu bicaraga abagore n’abagabo batandukanye. N’itegeko ribuza abantu kwiba ndetse n’ibibi byose byaterwa n’ukuboko ibyiza n’uko waguca kuruta uko kwatuma ujya Gehinomu (Jahanamu). Matayo.5:30
Ni uko gushyira amategeko mu bikorwa yabasabye ko bajya babikora bakabitunganya kubera Imana gusa” mwirinde ntimugakore ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe; kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa Na so WO mu ijuru. Matayo.6:1
Kandi n’isabato bakomeje kujya bayikoramo ibikorwa byiza uko bashoboye ariko atari umutwaro nka mbere (Mariko.6:1-2) no muri Matayo.12:12 Yesu yaravuze ati:” …. Ni uko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato”
Baje kumubaza aho bakwiye gutanga ituro ari Kwa Kayizari no ku Mana; ababwira KO ibya kayizari babimuha n’iby’Imana bakayibiha.
UMUGAMBI WO KWICA YESU
Amaze kwigisha mu midugudu yose uko yayitumwemo; yaranakoze ibitangaza byinshi birimo: Guhumura impumyi, kuzura abapfuye, gukiza ababembe, .Matayo.11:5 ariko ku murongo WA gatandatu (6) w’icyo gice avuga KO hahirwa uwo ibikorwa bye bitazagusha. Abashatse ku mwica rero babaye aba mbere mu kugushwa n’ibye. Kandi Imana yari yaramushyigikije roho ntagatifu yatumaga akora ibyo akora.Matayo.12:28
Ubwo yahishurirwaga KO hari umwe mu bigishwa we ushaka ku mugambanira yahagaritse umutima.Yohana.13:21 Bamuzizaga ko ababwira ko bakora ibibi ngo babireke” Ab’isi ntibabasha kubanga, ariko jyewe baranyanga kuko mpamya ibya Bo, y’uko imirimo yabo ari mibi.Yohana.7:7
Abayuda bamubajije aho akura inyigisho ze yavuze KO ibyo yigisha atari ibye ahubwo ari iby’Iyamutumye Yohana.7:16
“Ni uko bamwe b’iYerusalemu barabazanya bati “uwo bashaka kwica si uyu? Yohana.7:25
YESU YASHOJE UBUTUMWA
Yabwiye Abayuda ngo “Uvuga ibye ubwe aba yishakiye icyubahiro, ariko ushakira Iyamutumye icyubahiro uwo Ni we w’ukuri, gukiranirwa ntikuri muri we. Yohana.7:18 Ababwira KO bazamushaka bakamubura yagiye ku Mana” ….Muzanshaka mwe kumbona, kandi aho nzaba ndi ntimubasha kujyayo” Yohana. Yababwiye KO bazapfana ibyaha byabo “…. NDAGENDA KANDI MUZANSHAKA; NYAMARA MUZAPFANA IBYAHA BYANYU. Aho njya ntimubasha kujyayo. Yohana.8:21
Nonese abavuga KO yabapfiriye ibyaha babibwiwe Na nde?
Ya babajije Impamvu bashaka kumwica” Ariko none Dore murashaka kunyica kandi ndi umuntu ubabwiye iby’ukuri, ibyo numvise ku Mana; .Yohana.8:40
Ababonye ibyo yakoze ntibemere bazabarwaho icyaha.Yohana.8:41 Yanavuze KO utaremeye amagambo ye n’ubutumwa azahanwa ku munsi w’imperuka. Yohana.12:48-50
Kandi ijambo yahawe kuvuga ariryo bugingo buhoraho.
GUSEZERA ABIGISHWA
Bamuzaniye abana ngo abasabire ku Mana abigishwa barabacyaha, ariko Yesu arabwira ati mureke abana nbato bansange kuko batunganye Matayo.19:13-14; 21-16
Ibi bigaragaza KO nta byaha abantu bavukana ahubwo baba bakiri mu kwemera bavukanye.
Haje Ni umuntu aramubwira ati mwigisha mwiza nkore iki ngo mbone ubugingo buhoraho; amubwira KO adakwiye kwita mwiza kuko Imana ariyo yihariye ubwiza gusa. Matayo.19:16-17 Yababujije kuvuga ibyo badakora. Matayo.23:2-3
Yabasabye KO bagomba kumukunda kurusha uko bakunda ba se, ba nyina n’abavandimwe babo.Matayo; 10:37 Nk’uko no muri kor-ani Imana ibwira abemera KO Intumwa MUHAMMAD(s) ariyo y’ibanze mbere yabo ubwabo. Q.33:6
Yarabahamagaye bemera ku mushyigikira ababwira kwigisha mu midugudu yo muri Isirayeli biboneka muri Matayo.10:5 kor-ani ibita Hawariyun kandi bakeraga itababaro (ANSAR) Q: 61:14
GUSHAKA KUMUBAMBA
Asezera ku bigishwa be agira ati:” Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko Ni ntagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.Yohana.16:7
Nanone avuga KO iyaba bamukundaga bakishimira KO agiye kuko Imana yari asanzebImuruta.Yohana.14:28
Avuga KO igihe ubutumwa buzigishwa ku isi hose ari bwo imperuka izaza Matayo.24:14 Yanavuze ati: “Navuye kuri Data nza mu isi ndayivamo nsubire kuri Data” Abatambyi bakuru n’abakuru b’ubwo n’umutambyi mukuru Kayafa bajya inama ngo barebe uko bafata Yesu ngo bamwice.Matayo.26:3-4
Ngo yesu avuze KO bashaka ku mubamba; Petero yaramwihereranye aramubwira ati biragatsindwa! (Matayo.16:22) ubwo se yari kuba aricyo cyamuzanye umwigishwa we akabitsinda!!! Kandi yaba ari mu bazi akamaro kabyo cyane! YESU kandi yavuze KO ab’Imana yamuhaye bose yabarinze mu izina ryayo keretse umwana WO kurimbuka!! Matayo.17:13 ESE uwo mwana Ni nde?
IMANA ITABARA YESU
Ese umugaragu w’Imana yaterwa agahinda no kubahiriza itegeko ry’umuremyi bigeze aha kandi abizi ko aricyo cyamuzanye!? “Maze arababwira ati” umutima wange ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano mubane maso nange. Matayo.26:38 ahakurikiyeho yahise atangira gusaba Imana ngo imukize kubambwa, none yaba atari azi icyamuzanye?
Uguhinduranya ishusho “… arababwira ati ni njye! Na Yuda mugambanira yari ahagaranye Na bo; Amaze kubabwira ati “ni jye”bagenza imigongo bagwa hasi” Yohana.18:5-6
Mu gitabo cy’ivanjiri ya Barinaba (The Gospel of Barnabas) cyahinduwe gikuwe mu rurimi rw’Igitariyani Na Lonsdale afatanije Na Laura Ragg ku bufatanye Na Facsmile muri oxford mu icapiro rya Clarendon mu w’ 1907 KU WA 16 NZERI. Hagaragaramo KO ubwo bikubitaga hasi bahagurutse Yuda yahawe ishusho ya Yesu naho YESU Yazamuwe.
Roho ye yarazamuwe ishusho y’umubiri we ihabwa undi nk’uko yarabivuze abibwira abigishwa be ati:”umwana w’umuntu aragenda nk’uko byanditswekuri we; ariko umugambanira azabona ishyano ibyajyaga kuba kumubera byiza Ni uko aba ataravutse.Matayo.26:2 Anavuga KO nta n’umwe wabuzemo mu Bo yaragijwe keretse umwana WO kurimbuka; Yohana.17:12
Kumva ugukurwamo roho kandi ugakomeza kubaho bimeze nk’igitangaza ariko Qor’an itwereka KO bibaho buri munsi ku Bantu igihe basinziriye.
Imana igira iti: ‘ALLAH Ni we utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo CYO gupfa kigeze, ndetse n’abazima basinziriye igihe cyazo CYO gupfa kitaragera. Nuko akagumana roho z’abo yageneye gupfa, maze izindi akazisubiza bene zo kuzageza ku gihe cyagenwe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo Ibimenyetso ku Bantu batekereza. Az-Zumar 42.
Niba koko ari YUDA wamugambaniye ubwo yishwe urubozo mu mwanya we! Kandi byari byaranditswe ngo havumwe ubumbwe ku musaraba yesu nta muvumo wari uhari wagombaga ku mujyana ku musaraba!
N’amagambo uwapfiriye ku musaraba yakoresheje si ay’umuhanuzi cyangwa intumwa yiringira IMANA “Mana yange Ni iki kikundekesheje Matayo.27:46) aho yari yajyanwe Na none aho yari yajyanywe haragaraga mu 2Abakorinto.12:2-4”Nzi umuntu WO muri kiristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka 14(niba yari mu mubiri simbizi cyangwa niba atari mu mubiri simbizi bizi IMANA)”
Uko gutabarwa birumvikana ko kwabayeho nta kabuza.
UGUTABARWA MU MVUGO YA QOR’AN
Imana ivuga muri kor-ani KO bishe bakanabamba Uwahawe ishusho ye kandi baracyadikanya.Q.4:157 ” Ahubwo Imana yamuzamuye iwayo. Kandi Imana Ni umunyacyubahiro bihebuje, .Q.4:158
Q.4:159”Abahawe ibitabo bose bazamwemera mbere y’uko apfa…” yagiye gupfa bose mu BENE Isirayeli bamwemera kuko abashatse ku mubamba babonye KO atari we bishe kandi babonaga ariwe bahise bemera KO ari intumwa, abo yakijije Bari baramwemeye, abigishwa be bamwemeye mbere ahubwo kugeza Ni ubu abantu bamujyaho impaka nyinshi ariko bamwemera.
Nk’uko yabyivugiye asa nk’usoje ubutumwa ati: “None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe, kuko amagambo wampaye nayabaye Na Bo bakayemera, bakamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.Yohana.17:7-8
AZAGARUKA CYANGWA YARAGARUTSE
Nk’uko twabibonye Imana yaramutabaye kandi ubutumwa bwe twabonye KO yabusohoje, gusa twabonye KO uko kuba Imana yaramuzamuye byo kumuhungisha abahakanyi byari mbere yo gupfa kwe. Abigishwa be bongeye ku mubona avuye mu bwihisho gusa Bari 11 kuko Yuda yari yamaze gupfa ku bw’ubuhemu bwe.
Kandi bamaze kubona KO uwo Bari kwica atari we bamumanuye ku musaraba umurambo we barawujugunya hatangazwa KO yiyahuye. Hanagendewe ku masaha bavuga yo kubambwa yari yegereye cyane isabato birashoboka KO Yuda yavuye KO musaraba atarapfa; hanyuma agapfa urundwa.
Yesu yongeye kugaragara byatumye abari bashatse kumwica bahimba ko yazutse ngo babone igisobanuro cy’ikimwaro; kandi cyaba igitekerezo cyo kubambwa ubwacyo cyahimbwe na Kayafa aho agira ati” ….birakwiye ko umuntu umwe yapfira abantu” n’icyo kuzuka cyahimbwe na Pilato n’abambari be “nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu; kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere; Pilato arababwira ati:” ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi. Matayo.27:64-65
Hano tubonye neza KO bibiliya yerekana KO Yesu yagarutse akaniyereka abigishwa be.
YESU YARAPFUYE MU MVUGO YA QOR’AN
IMANA Iti” Ibuka ubwo Imana yavugaga iti: “yewe yesu! Mu by’ukuri nge ngiye gushyira iherezo ku buzima bwawe (KU KWICA) maze nkuzamure iwange, ngukize abahakanyi, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka, .Q.3:55
Indi mirongo ya kor-ani igaragaza iherezo ry’ubutumwa bwe, Qor’an.3:46 Kuba azavugisha abantu ari muto ndetse anakuze hari ubwo biteza urujijo nyamara ntituzi igihe nyacyo Imana yuzurije igihe cye kuko nyuma yo gutabarwa yakomeje kubaho kuko icyo Qor’an ihamya n’uko atishwe n’abanzi naho gupfa KO yemeza KO yapfuye.
Mu ntumwa 25 zivugwa muri Qor’an si nyinshi tubona havugwamo igihe zapfiriye, ahubwo havugwa ibyabaye nyuma zarapfuye gusa gihamya ihari n’uko zose zapfuye zitegereje izuka.
Uretse no kuba yarasezeranyijwe KO azagira iherezo, Imana inatwereka we ubwe yivugira KO icyo gikorwa cyabaye.
Imana iti: ‘Ntacyo nababwiye uretse ibyo wantegetse, aribyo gusenga Imana; Nyagasani wange akaba ari nawe Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe nari kumwe Na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni Wowe wari Umugenzuzi wabo.Kandi Wowe uri Umuhamya uhebuje kuri buri kintu’. Qor’an.5:117
Imana kandi yabwiye Muhammad(s) muri Qor’an KO nta ntumwa muzabayeho mbere ye zahawe kubaho ubuziraherezo, bivuze KO zose zari zaramaze gupfa ubwo yabwirwaga ibyo, nta kabuza Na Yesu yari muri izo.
Abakiristu bavuga KO yapfuye akazuka kandi akaba azagaruka kujyana abamwizeye, bemeza KO ubu ariho rwose anabumva kuko anababera umuvugizi, kurundi ruhande benshi mu bayisilamu bakemeza ko atapfuye ahubwo yazamuwe mu ijuru akaba azaza mu mperuka z’ibihe, agashaka umugore kandi agategeka isi mu mahoro.
Aba bose mu kuvuga ibyo birengagiza ko Yesu yari intumwa ku miryango 12 y’Abisiraheli gusa yaba Qor’an cyangwa bibiliya niko bibivuga bivuze ko niyo yaba ari uza ntiyaza asanga abo atatumweho cyane ko n’abo bisiraheli bo muri ibi bihe kuzageza ku munsi w’imperuka bari mu batumweho Muhammad akaba ari nawe uzaba umuhamya kuri bo nk’uko Q.4:41 ibivuga.
Iyi nyandiko rero mu ngero zose twabonye Na gihamya ziri muri Qor’an cyangwa Bibiliya twiboneye neza KO nta kabuza Yesu yasohoje ubutumwa Ava ku isi burangiye haza indi ntumwa nyuma ye, kumutegereza rero Ni ukumushinga iby’Imana itamushinze no gufata Muhammad(S) nk’aho atariwe wasojereje intumwa n’abahanuzi.
INTUMWA YAHERUTSE IZINDI MU ISI
Nk’uko yabivuze KO ari ngombwa KO agenda kugira haze umufasha; abanditsi bavuze KO ari umwuka wera nyamara yavuye ku isi awuhasize rero ntabwo wari utegerejwe. Ni we wantumye ku isi hose Ni ubwo atahakandagiye hose ariko ubutumwa yabusohoje uko yashobojwe n’ IMANA asiga abantu bujurijwe ukwemera. Kor-ani: 5:3
-
Yitwa UMUNYAKURI WIZERWA Nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ Ibyahishuwe.19:11; Q.17:1
-
Yahawe igitabo bwa mbere ahishurirwa ngo asome ariko ntiyari yarigeze yiga ariko Imana yaramwigishije Yesaya. 29:11-12 ; Q:96:1-5
-
Ni WA Muhanuzi umeze nka Mose. Gutegeka kwa 2.(18:18); ibyakozwe: 7:37
-
Yahawe igitabo cyuzuye neza gishyitse; 1Aabakorinto.13:12-13 ; Q.2:41
-
Ni ntumwa yasenze yerekeye ku ngoro yubatswe na Aburahamu n’ umuhungu we Ishimayeli I Baka(Maka); mu gihe abandi bamubanjirije barebaga I YERUZALEMU n’ubwo yabanje kuherekeza.2Ngoma.6:21-22; Q.2:143-144
-
Kandi intumwa n’abahanuzi bamubanjirije bari abantu Imana yatoranyije mu bandi kugira ngo Imana iyobore abantu ibinyujije ku rurimi rwazo ndetse n’imigirire ya buri munsi.Q:25:20
UMUSOZO
Turashimira IMANA cyane ku bw’iyi nyandiko nubwo itagiye mu mateka yibanda ku myaka, amatariki, amazina y’ahantu n’ibindi twibanze cyane kubishingiweho mu myerere kandi byoroshye kubonera gihamya. Aho twibeshye mutwihanganire kandi kubera Imana ibifutamye birafutuka.
Nubwo tutayobeye ibyafashwe nk’akamenyero mu myizerere y’abantu, tugendeye ku byanditse mu bitabo bihatse ibindi mu kubara inkluru zivuga kuri Yesu twagaragaje uko byasobanuye ubutumwa bwa Yesu kugera ku musozo wabyo ndetse tunakomoza ku ntanmgiriro ndetse n’iby’ibanze mu butumwa Imana yahaye intumwa ya nyuma.
Ndasaba buri musomyi KO yakoresha ubushishozi no kwirinda gutsimbarara cyangwa kwikoma umwanditsi kuko turi abantu kandi dutandukanye mu myumvire, korohera abandi Ni umuco mwiza, ntacyo bitwaye wumvise ko ibi bifite ishingiro cyangwa ntaryo kuko buri wese afite amahitamo mu kwemera.
Ibitabo byifashishijwe
- Bibiliya yera: Igitabo kirimo inkuru za Yesu.
- Ivangili ya Barinaba (Gospal of Barnabas): Igitabo kivuga zimwe mu nkuru za Yesu zitari muri Bibiliya. Ndetse n’izindi nkuru ziri ku mbugankoranyambaga zitandukanye.
- Qor’an: Igitabo kivuga ku bitabo bindi bya mbere yayo.