Nubwo icyaha cy’ubusambanyi kimaze gugariza abatuye isi, aho usanga imibereho y’abantu muri rusange yarakuyeho inshingano yo gukumira ubusambanyi, ntitwakirengagiza KO ari kimwe mu byaha bikomeye kandi bifite ingaruka mbi cyane.

Iyo usomye Qor’an nk’igitabo kiyobora abantu ku bikwiye ndetse abakiyobotse bagakurikiza ubutumwa Imana ibahamo, usanga kibahungisha ubusambanyi ndetse bakanaba menge ku nzira yose byacamo ngo bisange muri izo nzira.

Imana muri Qor’an yise ubusambanyi icyaha gikoza isoni kikanaba n’inzira mbi (Qor’an 17:32). Ibyo bituma wahisemo kuba umugaragu w’Imana adakwiye kugendera mu kigare cy’uko abantu bose cyangwa benshi bamaze gushira isoni bagaca iyo nzira mbi, ngo nawe abagane.

Ahubwo buri gihe Ni ngombwa uburyo bwose bwagufasha kwirinda ubusambanyi byaba imyambarire ikwiye, ibyo ureba ku mbuga nkoranyambaga, uko urinda ubwambure bwawe, ibiganiro uganira, imitekerereze ndetse no guhitamo urushako ku bagejeje igihe kandi bafite ubushobozi bwo kubikora.

Intumwa Muhammad(S) mu nyigisho zayo yagiye igaragariza abantu ububi bw’ubusambanyi mu rwego rwo kurengera imibereho yabo muri rusange by’umwihariko ku kwirinda kwangiza no Gutesha agaciro ukwemerimana kwabo, kuko usambana wese aba aziko bikojeje isoni nyamara kubera kubura ugutinya Imana akaba yumva KO itamureba cyangwa itazabimubaza.

Nubwo abatinganyi bashirwa mu basambanyi ariko hano turibanda ku basambanyi Gabo Na gore, tureba icyo intumwa y’Imana(S) yabivuzeho, mu bindi bice n’icyaha cy’ubutinganyi tuzakivugaho by’umwihariko ku buryo Imana izaba yadushoboje nibishaka.

URUTONDE RWA HADITHI

  1. Jabir yavuze KO yabajije intumwa y’Imana(S) ati:

Nabigenza Ute mbonye ibiteye isoni ku bw’impanuka (ntabishakaga)? Iramusubiza iti: Jya uhita ubikuraho amaso yawe. Sunan Abi Dawuud 2148.

  1. Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:

Mujye mwitondera kwinjira mu mazu y’abagore bonyine. Umwe mu ba Ansar arabaza ati: Bibujijwe se no kubagore b’ababo tuva inda imwe? Intumwa(S) iti: Ni bibi kurushaho ahubwo. Sahih Bukhari 5232.

  1. Intumwa y’Imana(S) yahagaze kuri Mimbar iravuga iti:

Nyuma y’uyu munsi, nta mugabo wemerewe kujya gusura umugore umugabo we adahari, keretse ajyanye n’undi mugabo cyangwa babiri. Sahih Muslim 2173

  1. Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:

Umugore uzakuramo imyambaro ye hanze y’urugo rwe (ajya gusambana cg kwiyandarika ku Bo batashakanye), Imana izashishimura umwambara wahishiraga ibyaha bye. Musnad Ahmad 26569.

  1. Intumwa y’Imana(S) yatubujije kwinjira mu rugo rurimo umugore w’abandi keretse gusa igihe twahawe uburenganzira n’umugabo we. Musnad Ahmad 17767.

  2. Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:

Kwihangana Ni byiza kuri bose ariko kubatishoboye bikaba akarusho, kwicuza ku Mana Ni byiza kuri buri wese ariko bikaba akarusho ku rubyiruko, kugira isoni ni byiza kuri bose ariko ku b’igitsinagore bikaba byiza kurushaho. Rahul Fasaaha 6002.

  1. Umugabo yabonye umugore Bari baziranye mu bihe bya mbere y’ubutumwa, nuko baravugana maze umugore arigendera. (Mu yindi mvugo barakinnye kugeza ubwo uwo mugabo ashaka kumukorakoraho, ariko umugore amubwira KO ibyo bidakwiye mu buyisilamu! Uko yagiye umugabo arahindukira akomeza kumwitegereza ariko anagenda. Nuko uwo mugabo urukuta rumumanyukira mu buranga hazamo ibikomere. Ajya kumbwira intumwa y’Imana(S) ibyamubayeho, maze iramubwira iti: Uwo Imana ishakira ibyiza imwihutishiriza ibihano akiri ku isi. Ihya’ Ulum al-Diin 4/132 Na Musnad Ahmad 16806.

  2. Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:

Iyo umwe muri mwe ari gusambana, ukwemera kumuvamo nk’uko igicu kigenda. Ariko ukureka icyo cyaha bigarura Kwa kwemera. Sunan Abi Dawuud 4690.

  1. Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:

Ndahiye ufite ububasha bwose ku buzima bwange, ntabwo ibihe bya Ummat yange bizarangira hatabayeho igihe, uw’igitsinagabo azajya afata uw’igitsinagore akamusambanyiriza ku muhanda. Umwiza mu Bantu b’icyo gihe n’uzabasha kuvuga ati: Byibuze iyo basambanira ahiherereye!!! Musnad Abi Ya’ala 6183.

  1. Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:

Ujya usambana ntabwo ari umwemera kuzageza aretse ubwo busambanyi, ujya yiba ntabwo afite ukwemera kugeza abiretse ndetse n’umusinzi igihe cyose agisinda kuzageza avuye ku kunywa ibisindisha. Sahih Muslim 57 Na Sahih Bukhari 6810.

Add Comment