Ingingo z’ingenzi

  1. Ubusobanuro
  2. Imyumvire ihembera Bida
  3. Bida ziteza izindi
  4. Ingaruka mbi za Bida
  5. Twirinde Bida

UBUSOBANURO

Mu rurimi Bid’u Ni icyaduka; Ni ikintu gishya kitari gisanzwe mu Bantu.

Iki gisobanuro Ni nacyo kivugwa mu mvugo ya Qor’an nk’uko biboneka muri Surat al Baqarat ayat 117.

Hakoreshejwemo ijambo ‘Badii’u’ bisobanuye uwahanze, ubwo rero Bida bikaba igihanzwe cg igihimbwe. Mu by’ukuri bene ururimi cyangwa abarwize bakarumenya bashobora gusobanura ikintu mu buryo bashaka, bwaba bwo cyangwa ubutaribwo bitewe n’ikigamijwe. Abo bamenyi tubakuraho byinshi mu gusobanukirwa imigenzo y’idini ariko ku kibazo cya Bida ntitubona uwo tubaza kuko buri wese asobanurira arwana no kurengera imyemerere ye.

Ariko muri rusange hadashingiwe kuri Madhehebu runaka twavuga KO Bida ari ukongera cyangwa kugabanya ku byo Imana yahishuriye intumwa yayo Muhammad(S). Uko kongera cyangwa kugabanya kwari ikizira mu gihe intumwa y’Imana(S) yari ikiri ku isi, ku buryo Na we ubwe iyo ararikira kugira icyo yongeramo cyangwa agabanya kubera KO cyamugoye byari amahano.

Imana itubwira kenshi KO yahishuye igitabo (Qor’an) Na Hikma (ubushishozi) ndetse buri ntumwa yahabwaga ubushishozi yakeshaga ibyo Imana yayihishuriye byaba byanditse cyangwa mu byo yabwirwaga, ibyo Ni nabyo byatumaga intumwa zigira Umwihariko mu migirire.

Ku ntumwa y’Imana Muhammad(S) nk’uko Imana ibitubwira muri Qor’an 31:2 n’uko icyo gitabo yagishyizemo ubushishozi bwinshi, na Qor’an 2:151 itwereka ko intumwa y’Imana(S) yari ifite inshingano yo kwigisha abantu Qor’an ndetse ikanayibasobanurira mu bushishozi yahawe.

Muhammad(S) imyaka 23 yamaze yigisha abantu by’umwihariko yatozaga abamukurikiye kubaho ubuzima bwo gukurikiza Qor’an kuko nawe ubwe ntiyigeze anyuranya nayo, abahimbye Bida rero babitewe no kutanyurwa nibyo yabigishije bashaka kubikora uko bishakiye cyangwa kubisimbuza.

Qatadah yaravuze ati:

Nabwiye Aisha nti, yewe nyina w’abemera wambwiye ku muco waranze intumwa y’Imana(S)? Aisha aravuga ati; ESE wigeze usoma Qor’an? Ndasubiza nti yego! Aisha aravuga ati: Mu by’ukuri umuco w’Intumwa y’Imana, wari Qor’an NSA. Sahih Muslim 746.

Niba rero intumwa y’Imana(S) uko kuba yaritwaraga mu buryo busobanura Qor’an bituma ubuyisilamu bwuzuye, butunganye kandi bw’ikitegererezo n’urugero kuri buri wese ari ubwamuranze haba mu mvugo n’ingiro. Bivuze KO uwahitamo kugendera kuri Qor’an n’imigenzo ye gusa yahunga Bida burundu.

Nubwo hari byinshi twasuzumiraho Bida, iyaba ivuguruza Qor’an twahita tuyimenya kuko intumwa y’Imana itigeze Na rimwe inyuranya Na Qor’an, nyamara mu Bari kumwe nawe cyangwa natwe ubwacu dushobora kwisanga twagize imigirire idahitse, uw’imbonera muri twe n’uwakurikiye Intumwa nyabyo.

Intumwa y’Imana imaze guhishurirwa byose no kubitangariza abantu Imana yahishuye ayat iboneka mu isura ya 5 muri ayat ya 3 aho Imana ivugamo iti:

‘Uyu munsi abahakanyi bihebye kubera idini yanyu, ntimubatinye ahubwo mube ari jye mutinya. Uyu munsi mbujurije idini yanyu, nanayisenderezamo ingabire zange, nanabashimiye Isilamu ngo ibabere idini… Qor’an 5:3

Iri dini ryuzuye iki gihe ryuzuye kandi tubona zimwe muri hadithi zitwereka bimwe mu byo Intumwa y’Imana(S) yabwiye abantu kuri uwo munsi, ndetse mu gihe gito Iva mu buzima, mu byo yavuze ko isigiye abantu ntibyarenze Qor’an na Sunna yayo gusa.

Ibn Abbas yavuze KO intumwa y’Imana(S) yahagaze imbere y’abantu mu mbwirwaruhame yo Gusezera. Iravuga iti: Shitani yamaze kumenya neza KO mutazayisenga, ariko inyuzwe n’uburyo mwayikorera mu bundi buryo bwo kwangiza mu byo mukora.

Muzite kuri ibi mbasigiye yemwe Bantu, kuko bizatuma mutongera kuyoba ukundi: Igitabo cy’Imana ndetse n’imigenzo y’intumwa yayo, mu by’ukuri umuyisilamu n’umuvandimwe w’undi kuko ari abavandimwe. Ntabwo byemewe KO umwe muri mwe yanyaga umutungo w’undi keretse awumuhayeho uburenganzira mu bwumvikane. Ntimukwiriye kugirira nabi abandi.

Muramenye ntimuzasubire mu buhakanyi nyuma yange kubera gutema amajosi ya bagenzi banyu. Al-Mustadrak 289.

Mu gusoza iki gice cy’ubusobanuro kuri Bida navuga KO mu buryo twumva neza twese, Bida ari ukongera mu idini ikitarimo ubwo Imana yavugaga KO yuzuye, ntikibe muri Qor’an cyangwa mu migenzo y’intumwa y’Imana(S). Ubwo icyo ngicyo kijemo byasaba KO hari ikivanwamo mu byarimo idini yuzura.

IMYUMVIRE IHEMBERA BID’A

Umwe mu Basheikh bakomeye mu Rwanda ubwo nakurikiraga ikiganiro yatanze ku mbugankoranyambaga asobanura ku bijyanye na Bida yaravuze ati: Bid’a cyangwa se igihimbano ni ikintu gishyashya cyashyizwe mu idini cyangwa se mu buyisilamu ariko kikaba gihabanye neza neza n’ibyo twazaniwe n’intumwa Muhammad(S) ndetse n’abaswahaba be (R.A) cyaba gifite aho gihuriye n’imyemerere y’umuntu cyangwa se ari igikorwa cyaje mu buyisilamu.

Iki gisobanuro uyu musheikh yatanze agihurizaho n’abandi baislamu b’abasunni muri rusange ahanini bitewe n’uko Bo bahisemo KO nyuma ya Qor’an Na Sunna y’intumwa y’Imana(S) bakwiye kurenzaho Sunna z’abaswahaba, Sunna z’abakuriye abaswahaba, ndetse Na sunna z’abakuririye abakurikiye abaswahaba.

Bumva rero bavuze ko ibyo abo baswahaba bahimbye ari Bida baba bihamirije ko bataye ubuislamu bwasizwe n’intumwa y’Imana(S) bwuzuye bushingiye kuri Qor’an na Sunna z’Intumwa y’Imana(S) gusa, bagakurikira ubwahimbwe hashingiwe ku nyongera cyangwa ukugabanya ku kongera kwakoze n’abo baswahaba. Ibyo bituma bahindura igisobanuro cya Bida ngo barengere ukwemera bahisemo.

Nyamara buri cyumweru muri khutba ya Ijuma bavuga Tahmiid bagashyiramo hadithi yo muri Sunan Nasai 1578 bavugamo KO buri gihimbano Ni Bid’a Na buri Bid’a n’ubuyobe kandi buyobe Ni mu muriro.

Iyi hadithi ubwayo uretse kuba yima bariya baswahaba uburenganzira bwo kugira icyo bazana mu idini ngo kigire umwanya, ahubwo no kuba bakizana cyabagiraho ingaruka ndetse n’abagikurikira bose baba bakurikira ubuyobe kandi bunaganisha mu muriro.

Noneho igitangaje kurushaho Ni uko n’intumwa y’Imana ubwayo itari yemerewe kugira icyo yongera cyangwa ngo igabanye ku byo yahishuriwe, ndetse nayo ibyo yari guhimba itabihishuriwe cyangwa ngo ibehererwe uburenganzira n’Imana byari kuyoreka.

Ku rundi ruhande Abashiya banenga cyane kuba Abasunni barasaye muri izo Bida zahimbwe n’abaswahaba ariko nabo bikarangira bitwaye nka Bo bakemera KO ibyazanywe Na Imam Runaka ukomoka mu rubyaro rw’intumwa nabyo bigirwa idini.

Nonese Abaswahaba, Tabiina, na Tabii-Tabiina bakuye he uburenganzira bwo gutekereza, kuvuga cyangwa gukora ibintu batahishuriwe kuko batahishurirwaga, batatojwe n’intumwa y’Imana(S) cyangwa ngo babisome muri Qor’an, hanyuma ngo bibe idini cyangwa binahabwe umwanya nk’uw’ibyari mu byahishuwe ngo byuzuze idini!

Zimwe muri ayat za Qor’an ziziririza Bid’a

Bida Ni ikintu kibi cyane mu buislamu, kuko uwazana ibyo yitekerereje ngo bigirwe idini yaba yihaye urwego rw’Imana yahishuriye intumwa iryo dini. Intumwa y’Imana nayo nk’umuntu hari ibyo yumvaga byagenda uko abyifuza cyangwa uko abantu babimusabye ariko nta Na rimwe Imana yamuretse ngo ateshwe umurongo nabo ngo agire icyo ahindura. Surat Al-Isr’a-u 73-75

Imana iti:

Mu by’ukuri habuze gato ngo baguteshure wongere ku byo twagushuriye, icyo gihe Bari kukugira inshuti magara, kandi iyo tutagukomeza wendaga kubabogamiraho, bityo iyo ubikora twari kugusongeza ibihano byikubye hano ku isi no ku mperuka. Ntiwari kubona udukumira ku kuguhana. Qor’an 17:73-75

Niba Imana ivuga KO intumwa itari yemerewe kugira icyo yitekerereza itagihishuriwe ngo kibone umwanya mu idini ndetse niyo yari kubikora yari guhanwa bene aka kageni; Ni nde kandi afite rwego ki rurenze urw’intumwa y’Imana(S) yari ifite ku Mana, ngo we icyo ahimbye mu idini kigire agaciro. Surat Al-Hujurat ayat 7

Imana iti:

Kandi mumenye KO intumwa y’Imana iri muri mwe. Iyo iza kubumvira muri byinshi, mwari kuba mu buzazane. Ariko Imana yabakundishishije ukwemera inagutaka mu mitima yanyu, inabangisha ubuhakanyi, ubwangizi n’imigirire idahwitse. Abo nibo bayobotse nyabyo. Qor’an 41:7

Abo bavugwa muri iyi Ni Abaswahaba Bari kumwe n’intumwa y’Imana(S), abayobotse iyo ntumwa uko bikwiye, banayibaye hafi. Ariko kuko batahishurirwaga hari ibyo bamubwiraga ngo akore bikaba binyuranyije n’ibikwiye kandi bikaba byabateza akaga cyangwa bikaboreka.

Iyi ayat kandi iduha ishusho y’imikorere y’abari kumwe n’intumwa y’Imana yaba imyiza cyangwa imibi, niba hari ibyo basabaga intumwa y’Imana(S) gukora ntibibe, cya gihe itari ikiriho babonye ubwisanzure bwo kwinjiza ibijyanye n’amarangamutima yabo mu idini nta nkomyi. Surat Al-Haaqat 43-47

Imana iti:

Yahishuwe iturutse Kwa Nyagasani w’ibiremwa, niyo aza kugira ibyo aduhimbira, twari kumucakira ukuboko kw’iburyo, tukamuca umutsi w’umujyana kandi muri mwe ntawari kumutabara. Qor’an 69:43-47

Niba gukosa gato cyangwa gutanga Ubusobanuro budakwiye ku byahishuwe n’Imana byari guteza Muhammad(S) akaga kangana kuriya kandi akagateza n’Imana, nonese uwo muswahaba, umu Imam, Tabi’ina Na Tabii-Tabi’ina bahimbaga ibintu bitahishuwe bikaba idini bo bahanwa bingana iki kubera iyo migirire idahwitse isenya idini y’Imana ishyiramo ibitekerezo by’abantu gusa.

HADITHI ZIBUZA BID’A

Kuko intumwa y’Imana(S) yarizi umuntu, uko atekereza, ibyo ararikira kandi ikanahishurirwa ikamenya iby’ibihe bigiye gukurikiraho, byatumye ibona neza KO imitekerereze iganisha ku kuyihimbira ibyo itigishije cyangwa ngo ikore izabaho.

Bityo mu mvugo zitari nke yagiye yihanangiriza Abaswahaba bayo ku bakwiye kuzirinda kuyihimbira ibyo itavuze, gukora ibyo itakoze ngo babiyitirire, guhimba uburyo bubaganisha kukurenganya abandi,

  1. HADITHI 1

Intumwa y’Imana(S) iti:

Utangaje ikintu KO ari icyo mu bikorwa byacu, kidahuje Inkomoko nabyo, icyo kizigizwayo. Sahih Bukhari 2697

Iyi hadithi iratwereka uzazana ikintu mu idini, akavuga KO kiri muri Sunna kandi iyo Sunna ikeshwa Wahyi, mu gihe icyo yakihimbiye kubwe ntaho kizaba gihuriye Na Wahyi ariyo nkomoko nyayo y’iby’ubuyisilamu. Ntakugiha umwanya Na mba, ahubwo Ni ukugisubiza ba nyirukukizana.

  1. HADITHI 2

Ibrahim b.Maisara yavuze KO intumwa y’Imana(S) yavuze iti:

Uha ikuzo wawundi wazanye ibyaduka, azafatwa nk’umwunganizi mu gusenya ubuyisilamu. Mishkat al-Masabih 189.

Iyi hadithi iratwumvisha uburemere bwo gukurikira Bid’a zazanywe n’umuntu runaka ukuntu ari akaga, byagera ku kumutaka KO ari igitangaza, yakoze iby’agaciro tukaba turi gusenya ubuyisilamu nkana.

  1. HADITHI 3

Abdullah Ibn Abbas yaravuze ati:

Intumwa y’Imana(S) yavuze KO Imana itakira ibikorwa byiza by’ukurikira Bid’a kugeza ubwo aretse gukurikira izo Bid’a ze. Sunan Ibn Majah 50.

Abakurikira Bid’a barakora ndetse hari nubwo bakora ibyiza byinshi ariko iyo harimo za Bid’a zishobora gutuma bya byiza bipfa ubusa.

  1. HADITHI 4

Ali yavuze KO intumwa y’Imana(S) yavuze iti:

Ntihazagire ugira icyo ambeshyera, kuko uzambeshyera abishaka azashyikira mu muriro. Sahih Bukhari 106

Iyi hadithi yihangirizaga abayisilamu kugira icyo bahimbira intumwa y’Imana(S) kuko biganisha mu muriro, ariko ikibabaje Ni uko amateka atwereka KO uko kuyihimbira byabaye, Imana iturinde!!!

  1. HADITHI 5

Abu Huraira yavuze KO intumwa y’Imana(S) yavuze iti:

Ku munsi w’imperuka itsinda ry’abaswahaba banger izaza aho ndi, ariko basunikwe bavanwa ku iriba (Haud ya Kauthar), hanyuma mvuge nti: Nyagasani! Bariya Ni Abaswahaba bange. Hanyuma mbwirwe ngo: Ntufite ubumenyi ku byo badukanye mu idini igihe wari utakiriho. Basubiye mu by’ubuhakanyi nk’aho bavuye mu buyisilamu. Sahih Bukhari 6585.

Iyi hadithi iratwereka koko KO habayeho igihe abantu bagahimba imigenzo bakayinjiza mu buislamu ikanasimbura iyo batojwe n’intumwa, ibyo rero ababikoze ntitwajya kubigana cyangwa ngo tubakurikire.

Nubwo uwatangije byiza mu byo batari baragizwe icyo bnabwirwa azabihemberwa n’uwatangije bibi azabihanirwa, Sahih Muslim 6466. Ni ukuba menge tukamenya ibiri muri Wahyi tukabihirimbanira ndetse tukanamenya ibyahimbwe tukabihungira Kure.

BID’A ZITEZA IZINDI

Aha tugiye kuvuga gato kuri zimwe muri Bid’a zahimbwe mu bihe byakurikiyeho ubwo Intumwa y’Imana(S) yari imaze kuva ku isi. Izo Bid’a zagizwe ubuyisilamu zinasimbura ibyasizwe n’Intumwa y’Imana Muhammad(S).

Ndibanda KO kuzikorwa n’abafite aho bahuriye Na Ahlu Sunna wal Jamat atari uko aribo bonyine bakora Bid’a ahubwo kuko aribo benshi muri Ummat ya kislamu ndetse icyo bakora cyaba CYO kitaba CYO uzi ubuyisilamu yumva KO ari ubwo ntabundi.

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Hataka Nyirubukozwemo, Nyirubuteruranwe n’akebo akinumira’, niyo urebye benshi mu bayisilamu bisanze babaye Abasunni, iyo ubabwiye ibya Bida baragutangara bakanibaza aho uvuye naho ukuye ubwo buyisilamu batabonye mu bamenyi babo.

Gusa mu bice bizakurikiraho tuzavuga n’ibiri mu yandi matsinda y’Abayisilamu nka Shiya, khawarij, Qor’aniyun, Ahmadiya, n’andi buri rimwe ukwaryo Inshaa Allah.

SUNNA ZIYONGEREYE MU IDINI YARUZUYE

Kwanga uburyo bwo kuzungura bwitwa Kalalah buvugwa muri Qor’an 4:176, aho Omar Ibn Al Khattab agashaka kwishyiriraho ubwe bwihariye bwafasha n’abadasoma Qor’an nubwo Intumwa y’Imana(S) yahoraga imucyaha ibimubuza. Musnad Ahmad 89

Gutora Salam ebyiri mu gusoza isengesho kandi ntihagire n’imwe iturwa yuzuye, nyamara y’Intumwa y’Imana(S) yari Salaam imwe yuzuye neza. Sunan Ibn Majah 919 Na 920.

Gutanga khutba mbere y’isengesho ry ’Ilaidi byakozwe Na Marwan bitarabagaho muri Sunna y’Intumwa Y’Imana(S). Jami’ at-Trimidhi 2172 na Sahih Muslim 49

Kubuza abantu kuzamura ibiganza basoma iduwa ku ijuma kandi ariko bisanzwe mu gusoma iduwa haba ku ijuma cyangwa Ikindi gihe. Sahih Bukhari 932

Italaka eshatu icyarimwe nta Eda, kandi uburyo gutana buvugwa Na Qor’an bukanaba muri Sunna y’Intumwa y’Imana(S) ari ukwicara Eda uretse abo bitareba. Sunan Abu Dawuud 2196 Na Sahih Muslim 3491.

Koza ku ibirenge mu gutawaza bakanga guhanagura bivugwa muri Ayat ya Qor’an bakavuga KO udhu ituzuye nyamara bakabihanagura igihe bambaye amasogizi. Qor’an 5:6

Kuzamura amaboko kenshi mu isengesho kandi akagarukirizwa ku rutugu, nyamara Sunna y’Intumwa y’Imana(S) Ni ukazamura amaboko rimwe utangiye isengesho, kandi ukayageza ku matwi. Sunan Trimidhi 257, Sunan Abu Dawuud 737 Na Sunan Abu Dawuud 747.

Kwikiriza Amiina nyuma ya Surat al Fatiha ngo kuko ngo ari ubusabe, igasimbura ayat yahariwe gutandukanya isurat n’indi baretse kuvuga ariyo ‘Bismillah Rahman Rahiim’. Sunan Abi Dawud 788.

Ngo kuko Bo basaba kuyoboka kandi bakikiriza Amiina, Abashiya Bo bavuga Alhamdulillah Rabil alamiin ngo bashimira Imana KO Bo yabayoboye.

Kutavuga ayat ya mbere ya Surat al Fatiha mu ijwi ryumvikana kandi umuntu ari gusali mu ijwi ryumvikana kandi Intumwa y’Imana(S) yarazisomaga zose mu ijwi ryumvikana. Sunan Trimidhi 245 Na Sahih Bukhari 566.

Uko kutayivuga kandi bituma hari n’abatayivuga Na mba bigasa nk’aho iyo ayat yavanwemo kandi Imana itubiriza gusoma ayat 7 zuzuye. Qor’an 15:87.

Uku kubikora gutya Abashiya nabo mu kubahima n’agapingane bagirana hagati yabo bahisemo kujya bavuga mu ijwi ryumvikana Ayat ya mbere n’ubwo byaba mu masengesho akorwa bucece.

Kuvuga ngo Radwiyallahu anhu, anha cyanga anhum kuri buri muswahaba wese uvuzwe ngo kuko bose Imana yabishimiye munsi y’igiti cya Hudaybiya nyamara hariya 1400 mu barenga 100000 Intumwa y’Imana(S) ibyo bakabikora birengagije n’abari indyarya ruharwa bazwi.Qor’an 9:100-101.

Mu by’ukuri gusabira umuswahaba runaka buri uko avuzwe ntaho bizwi muri Sunna y’Intumwa(S) nta n’aho yasabye umuswahaba gusabira undi. Ahubwo bwategetswe Na Khalifa Omar Ibn Abdul Aziz Ibn Marwan WO muri Bannu Umayya wategetse KO Abaswahaba bose basabirwa mu mwaka WA 618 avanaho Sunna yo kuvuma Ally Ibn Abi Talib n’urubyaro rwe byari byaratangijwe Na Muawiya Ibn Abu Sufiyan. Sunan Trimidhi 4090.

Uku kuvuma Ally n’urubyaro rwe ndetse no gusabira impuhwe buri muswahaba byatumye Abashiya ku rundi ruhande bahimba uburyo bwo gusabira ukomoka mu muryango w’Intumwa y’Imana(S) bongeye ngo Alayhi salaam babaha urwego nk’urw’abahanuzi cyangwa intumwa.

Gushingira ukwemera kuri sunna z’Abakhalifa cyangwa Abaswahaba, ibi byagaragaye muri 644 ubwo Uthman Ibn Affan yemeraga ko azayobora abayisilamu ashingiye kuri Qor’an, Sunna z’Intumwa y’Imana(S) ndetse na Sunna zazanywe na Abu Bakr na Omar bari barategetse mbere ye, Sahih Bukhari 7207.

Kukubita abasinzi inkoni 80 aho kuba 40 nk’uko Intumwa y’Imana(S) yabigenzaga ku basindaga mu gihe cye. Sahih Bukhari vol.8 hadithi 570.

Kongera ijambo ‘Asalat khayru minal nawm’ ndatangijwe Na Omar Ibn Al Khattab ubwo hatowe Adhana ngo aze asalishe agatarwa n’agatotsi muadhin akamubyutsa amubwira ko isengesho riruta ibitotsi, nawe agahita ategeka ko bizajya bihora bikorwa gutyo muri buri Adhana ya mu gitondo iryo jambo rikongerwamo. Muwatta Malik igitabo cya 3, hadithi 8.

Kwica abanze gutanga zakat byatangijwe Na Abu Bakr, ngo kuko Iswala Na zakat ntabwo bitandukanywa. Musnad Ahmad 117.

Kwica uvuye mu idini kandi ntabyo Intumwa yigeze ikora, byanabaye karande mu bayisilamu nyamara Imana itubwira KO nta gahato mu idini kandi KO no kurivamo bishoboka. Qor’an 2:256 Na Qor’an 4:137.

Kuvuga KO hari abo Intumwa y’Imana yasezeranyije KO bamaze gutsindira ijuru Bari ku isi nyamara nawe nubwo yari yarababariye ibibi byose ntabwo yigambaga KO yamaze gutsinda ahubwo yahoraga akora ibyiza bishoboka byose. Qor’an 48:2, 6:135 na 46:7

Kurya hakibona mu gisibo kandi Imana itegeka gusiba kugeza nijoro. Qor’an 2:187

Gusali Taraweeh no kuyishishikariza buri muyisilamu kandi yaratangijwe Na Omar ndetse n’abashatse kuyadukana intumwa y’Imana(S) yarabacyashye ikabasaba kujya bakorera Tahajud mu ngo zabo. Sahih Bukhari 6113, 2009, 2010 Na 2012 zose muri Sahih Bukhari.

Adhana ebyiri ku ijuma zatangijwe Na Uthman Ibn Affan zitarabagaho ku gihe cy’Intumwa y’Imana(S). Sahih Bukhari 916.

Kuvuga Rabbana WA laka al-Hamdu+ Hamdan kathiiran taiyiban Mubarakan fih igihe Imam Avuze Sami’a l-lahu liman Hamidah ngo byavuzwe n’umwe mu baswahaba ari inyuma y’Intumwa Y’Imana(S) ngo ikabana Abamalaika barenga 30 barwanira kwandika icyo kiza. Ngo kuko binatuma ubabarirwa ibyaha byose iyo ihuriranye n’iyamalayika. Sahih Bukhari 799, Sunan Nasai 1063 Na Sunan Abi Dawud 770.

Gusabira intumwa y’Imana(S) yonyine hakirengagizwa umuryango wayo aho bavuga ngo’Salallahu alayhi WA Salam’ aho kuvuga ngo ‘Salallahu alayhi WA Aalih Wa salaam’ nyamara aribwo buryo Yigishije ndetse no mu iswala hari ubwo bamusabira neza.

Benshi babikora batabizi ariko ubwo Muawiya yabuzaga gusabira abo mu muryango w’Intumwa y’Imana(S) ahubwo agasaba KO bajya babavuma nibwo hatangijwe ubwo buryo bwabaye rusange mu gusabira Intumwa y’Imana.

Nyamara ubwo babazaga intumwa y’Imana(S) uburyo bwo kuyisabira yabigishije buriya bushyiramo n’umuryango wayo, ariko abenshi bongeramo abatarimo bakareka ababyemerewe.Sahih Bukhari 3370 Na Sahih Muslim 405.

Kuvuga ko Yesu ko Yesu atapfuye, ko azanagaruka agakomeza ubutumwa nk’uko Sahih Muslim 155 na Hadith Abi Bakr al-Anbari 47 ibyo bavuga banashize muri hadithi ubona neza ko babivana muri Bibiliya aho kuba muri Qor’an, biboneka Matayo 24:42-44 na 2 Petero 3:13.

Nyamara Qor’an ubwayo yemeje KO Yesu yapfuye n’ubwo atabambwe Qor’an 3:55 Na Qor’an 4:157 kuko kubambwa siyo nzira yonyine iganisha ku rupfu. Ndetse nibyo kugaruka nta gihamya bifite kuko Qor’an yemeje ko Muhammad(S) ariwe musozo w’intumwa ku isi Qor’an 33:40 na Ayat ya 61 mu isura 43 bitirira kuvuga kugaruka kwa Yesu ntaho byumvikana mu rurimi.

Iyo myemerere yemeza ko Yesu azagaruka akica ingurube, agategeka isi mu mahoro, agashaka umugore kandi akazayobora afatanyije n’uwitwa Mahdi Sahih Bukhari 3265 ndetse no kwica uwitwa Masih Dajjal byose wumva bikomoka mu gikiristu kuko ubuhambare bwabyo ntakuntu bitari kuvugwa muri Qor’an. Biboneka muri Bibiliya nka: Mariko 13:14-16 Na Daniyeli 9:27.

Iyo myemerere kandi yatumye uwitwa Mirza Ghulam Ahmad wabayeho 13/02/1835 agapfa mu 26/05/1908, mu myaka iri hagati 1889-1899 yatangaje ku ariwe Mukiza wasezeranyijwe abantu ndetse icyarimwe akanaba Mahdi anavuga KO ahishurirwa. Uwo yabaye ishingiro ry’imyerere ya Ahmadiya anemeza KO Yesu yaguye mu buhinde kuko ngo hariyo abanya Israel bahazimiriye.

Yabivuze mu bitabo bye nka Tadhkirah, Barahin-e-Ahmadiya by’umwihariko mu gitabo cye yise Jesus in India ku buryo burambuye agaragaza uko Yesu ubwo bashakaga kumubamba yahungiye mu Buhinde akanakomeza ubutumwa akaza no gupfa afite imyaka hagati 120-125 ndetse ko Muhammad(S) yivugiye ko azabaho icya kabiri cy’imyaka ya Yesu. Tarikh Damshik 47/482 Na Kanz al-Ummal vol.6 urupapapuro 160.

Bivuze ko iyi myemerere yo kwemeza ko Yesu azaza we na Mahdi wavutse muri 869 akavukira I Sammara muri Iraq akaza kujya mu bwihisho atinya ko abategetsi ba Bannu Abbas bamwica, akaba azagaruka gutegeka isi. Iyo myemerere niyo yatumye habaho Ahmadiya banemeza KO Ahmad ari undi Muhanuzi nyuma ya Muhammad(S) ari nawe uvugwa muri Qor’an 61:6.

Igihano CYO gutera amabuye umusambanyi cyangwa umusambanyikazi bubatse kitavuzwe muri Qor’an kuko yo idatandukanya abubatse n’abatarashaka ahubwo kigaragara muri Bibiliya mu Gutegeka Kwa kabiri 21:21-23 nyamara Qor’an yaravuze igihano cy’inkoni 100 Qor’an 24:2-3.

Kubuza abagore kwitabira umuhango WO guherekeza umurambo aho uri buge gushyingurwa kandi Intumwa y’Imana(S) yarajyaga ibibemerera kuko kurira no guseka bigengwa n’Imana. Qor’an 53:43, Sahih Bukhari 1240, 1244 Na Balugh al-Maram 571.

Guhatira abantu gusali bahinnye amaboko byatangijwe n’abakhalifa ataribwo buryo busanzwe mu guhagarara tubirwa Na Qor’an 2:238 ndetse n’uburyo kamere ari uko amaboko arambuye, n’ushyingurwa iyo bishobotse aramburwa amaboko.Kuko n’abayahina ntibahuriza neza ku ho akwiye guhinirwa. Sahih Bukhari 740 Na Muwatta Malik igitabo cya 9 hadith 50.

Umunsi wa Ashura: Uyu ni umunsi mu by’ukuri utari muri sunna y’intumwa y’Imana(S) kuko ni umunsi watangiye kwizihizwa ubwo ku itariki 10/Muharam/61H aribwo hishwe umwuzukuru w’intumwa y’Imana(S) yiswe n’ubutegetsi bwa Bannu umayya batinya ko yabuhirika akanicwa hamwe n’abandi barenga mirongo biganjemo abo muryango w’intumwa.

Abashiya bahora bibuka uyu munsi buri mwaka, bakitemagura, bakijugunya mu muriro, bakibabaza mu buryo bwose ngo kuko batengushye Hussein ntibamutabare I Karbala. Iyo yabaye Ibada yihariye ndetse n’usali yubama ku kamanyu k’ubutaka bwa Karbala.

Ku rundi ruhande Abasunni kuko aribo Bari mu ruhande rwa Yazid ufatwa nk’umwishi WA Hussein bashatse uburyo bwose bwasigiriza umunsi WA Ashura ukaba nk’umunsi mukuru w’intsinzi kandi usanzwe uzwi mu mateka y’Abemera.

Bavuga KO intumwa y’Imana(S) yasibaga uwo munsi ikanawushishikariza abantu ariko Ramadhan ihishuwe arabireka ngo ukaba wasibwa n’ushatse, ngo n’umunsi kandi intumwa y’Imana yasanze Abahakanyi basiba ngo nayo ibyigana ityo ibibwira Abaislamu. Sahih Bukhari 1892 Na 1893.

Ngo abayahudi ba Madina basibaga umunsi wa Ashura ngo kuko ariwo munsi Mussa na benewabo batsinzeho Farawo, Sahih Muslim 1130c

Hari n’abasiba guhera ku itariki 9 Muharam ibanziriza Ashura bakanasiba kuri Ashura kuko ngo n’intumwa(S) ngo niko yabikoze. Sahih Muslim 1133a. Banavuga KO ariwo munsi Nuuh yahetswe mu nkuge.

Iyo Ashura ikomeza gutanya Abaislamu ku buryo bituma ubumwe bwabo butagerwaho, mu gihe Bari mu idini imwe kandi igishimisha umwe aricyo kibabaza mugenzi we bagashyize hamwe bagafatanya bakanihanganirana mu batavugaho rumwe. Qor’an 3:159 Na Qor’an 42:38.

INGARUKA MBI ZA BID’A

BID’A yaba iyo kongera cyangwa kugabanya ku byahishuriwe intumwa y’Imana(S) mu by’idini kuko ntitwajya gushakira Bid’a mu bikoresho dukoresha bitariho ku gihe cy’Intumwa y’Imana(S), ku kibonezamvugo cy’icyarabu kitari kimeze uko kimeze uku, ku misari dusariraho, ku mabara y’imyenda twambara, ku iterambere rigezweho cyangwa ikoranabuhanga, uburyo bwo kwiga n’ibindi.

Aha turareba ingaruka ziriya Bid’a zahimbwe zisimbura, zikagabanya cyangwa zigasimbura ibyari muri sunna y’Intumwa y’Imana(S) ubwo rya dini ryuzuraga Imana ikariduhitiramo kuko ritunganye, Bid’a rero zaje zitoba idini rihinduka ikintu kibi mu maso y’abantu bakariyobotse. Gutuma abantu bumva ubutumwa Qor’an uko butari bigatuma hari ayat zimwe na zimwe Bagiraho urujijo bakaba banazumva ukundi, bagasa n’abemera Qor’an igice. Qor’an 15:89-91.

Gutuma idini riba umutwaro abantu kubera gusabwa gukora ibirenze ubushobozi bwabo, nko gusenga amasengesho mahimbano yiyongera kuyahishuwe. Qor’an 7:2 Na Qor’an 5:77.

Guteza ubunebwe abantu kubera kubizeza ibihembo ku dukorwa duto cyane. Qor’an 4:142

Gucikamo ibice ku idini kubera kutavuga rumwe ku bintu byahimbwe. Qor’an 6:159-160.

Gutesha agaciro intumwa y’Imana(S) bayiha urwego nk’urw’undi muntu uwo ariwe wese mu Bari kumwe nayo. Kuburyo kuvuga KO wahisemo gukurikira intumwa y’Imana(S) umuntu akubwira ati kuki utongeraho Na kanaka babanye cyangwa umukomokaho. Qor’an 5:49 na Qor’an 33:6

Kwitirira idini ibikorwa bidahwitse nko kwica abantu kuko batabaye abaislamu, kwica abarivuyemo n’intambara zidafite ishingiro. Qor’an 5:57 na Qor’an 5:32

Guteza urujijo mu myemerere y’abantu. Sahih Muslim 2865.

Kuzana amacakubiri n’imiryane mu bayisilamu kandi bikaba akarande. Surat Hujurat 10

Gukumira abantu kugana ubuyisilamu kuko batamenya aho ukuri guherereye. Qor’an 47:32-34 Na Qor’an 9:66-67.

TWIRINDE BID’A

Mu by’ukuri buri muyisilamu ahava akagera azi KO muri bagenzi be harimo Abakurikira ibyahimbiwe ubuyisilamu bitarimo mu by’Imana yahishuye, ibyo bituma buri wese avuga KO yiyemeje kwirinda ibihimbano mu idini. Uko dukurikira inyigisho nyinshi tugenda dusobanukirwa neza ko ibyo bihimbano bigoye kubitahura kuko ubwabyo bigenda bikarimbura Sunna nyayo y’Intumwa y’Imana(S) Ku buryo usanga buri uko uganiriye n’uwo mutari muri Madhehebu imwe utangarira ibyo yita Bid’a.

Iyi nyandiko nto ntabwo igamije kwibasira imyerere y’abantu runaka, ahubwo igamije kugaragaza ubucukumbuzi bwimbitse ku isoko tuvomaho Sunna dukurikira turi benshi tukazita iz’intumwa y’Imana(S) KO hari ubwo ziba ziva ahandi. Ndasaba muri musomyi gusezengurana ubushishozi ndetse n’umutima ukeye yirinda kugira uwo ahutaza kuko Imana yatanze uburenganzira bwo kumva byinshi ariko tugakurikira tukanemera ibikwiye muri byo, ibidakwiye tukabihunga.

UMUSOZO

Niba hari icyo ubonye hano ukumva kikubereye gishya ariko gisobanutse ugenzure neza Inkomoko yacu kuko umutimanama wawe, ubwenge, ubushishozi byose wabihawe ngo ubikoreshe kandi uzabibazwa Nuba indangare Ni wowe bizagaruka. Ibi nabikoze nk’umushakashatsi ku giti cye, nanakoresha inyandiko ziri mu bitabo binyuranye, nta Madhehebu runaka nashingiyeho, nashingiye ku CYO ubutumwa bwa Qor’an Na Sunna y’Intumwa y’Imana(S) dukunze kubona muri hadithi. Uzasanga ubu busobanuro twatanze kuri Bid’a aribwo bukwiye akaba hari abo azi muri jamat z’aho atuye babayeho mu buryo burwanya Bid’a azabagane bamuganirize kandi ku bushobozi bw’Imana niyo iyobora ku gikwiye. Amahoro y’Imana, kugirirwa impuhwe ndetse n’imigisha yabo bibabeho mwese!!!

gusubira haruguru

Add Comment