Zuhd bisobanuye gushikuza umutima wawe kurarikira isi gusa, aho witoza guhereza urwego ruhambaye ibyo gushaka impamba uzajyana mu buzima bwa nyuma.
Benshi bavuga ko Zuhd iganisha umuntu ku bukene kuko atesha agaciro ibyo gushakisha iby’isi, ariko zuhd nyayo ntikuraho ugushakisha ahubwo igutoza gushakisha mu nzira zemewe n’Imana gusa.
Uwageze ku gutunganya umutima we awerekeza ku byo gushaka ubuzima bwa nyuma, yoroherwa cyane no kunyurwa nibyo Imana yamushoboje kugeraho byaba bike cyangwa byinshi.
Umuntu udafite Zuhd ahora arangamiye ibyo ashaka kugeraho mu by’isi ku buryo atabona ko hari na kimwe yagezeho, niyo ageragereshejwe kutesa umuhigo yihaye yumva bidashoboka ndetse agashaka inzira zose zo kwigobotora icyo kibazo niyo byamusaba kugira abo ahutaza.
Arangwa kandi no kwiheba cyane, gutinya ubukene, kugira imigambi mibi, guhorana ishyari, kutanyurwa, kwihorera, kugambanira abandi, kwikanga ubusa, agahinda gakabije,…
Nubwo ari ngombwa gushakisha ibitubeshaho mu mbaraga n’ubushobozi Imana yaduhaye dusabwa kwitondera inzira ducamo mu kubigeraho. Hari nubwo dukora uko dushoboye kose ariko ntitubigereho, nabwo dukwiye kwibuka ko ibyo twagezeho aribyo Imana yemeye ko tugeraho.
Uwiyemeza kwigurira umutima gushaka ubuzima bwa nyuma no kubuhoza imbere akwiye kwibuka ko iyo nzira ibuganamo iri mu isi, kandi mu isi hari Impamvu ugomba gucamo ngo Imana iguhe ibikubeshaho, ndetse n’igihe wabibonye ni ngombwa kubyishimira ukanashimira Imana ubisabanamo n’abandi kandi uko kwishima kwahereye kuri wowe.
Imana iti: Unashake mu by’Imana yaguhaye inzu yo mu buzima bwa nyuma, ariko utibagiwe umugabane wawe mu byo mu isi, kandi ugire ineza nk’uko nawe Imana yayikugiriye. Ndetse ntugakore ibyangiza isi, mu by’ukuri Imana ntikunda abangizi. Surat al-Qaswasw 77
Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Gushikuza umutima wawe isi ntibisobanuye kwibuza ibyemewe cyangwa kudashakisha ubukungu, ahubwo ukwishikuza nyako ni ukureka gutekereza ko ibyo ufite mu biganza bifite agaciro kurenza ibyo Imana igufitiye. Bikanasobanura ko ibihembo wakesha kwihanganira ibigeragezo bikugeraho biruta cyane bya bindi bigutesha umurongo (ushaka kubyikuramo). Sunan Ibn Majah 4100
Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Nubona umuntu washikuje umutima we ibiryohereye by’isi akanavuga make, uzamwegere kuko uwo yahawe ubushishozi. Sunan Ibn Majah 4101.
Sahl Ibn Sa’ad yavuze ko
‘Umugabo yaje ku ntumwa y’Imana(S) aravuga ati: Yewe ntumwa y’Imana, nyereka igikorwa, igihe nagikora Imana ikankunda kandi n’abantu bakankunda? Intumwa y’Imana(S) iramubwira iti: ishikuze ibiryoheye by’isi Imana izagukunda, unitandukanye no gushikanuza ibiri mu biganza by’abandi abantu nabo bazagukunda. Sunan Ibn Majah 4102
Zaid Ibn Thabit yavuze ko Marwan yamubajije icyo yumvise intumwa y’Imana(S) ivuga, mubwira ko yavuze iti:
Wawundi wita ku by’isi gusa Imana izavangitiranya ibye inamuteze gutinya ubukene bihoraho, kandi n’ubundi ntacyo azabona kirenze icyo Imana yamugeneye. Ariko uzita ku byo mu buzima bwa nyuma, Imana izatunganya imibereho ye inashoboze kunyurwa n’ibyo afite ndetse n’amafunguro ye kandi n’ibye mu isi bizamugeraho nta kabuza. Sunan Ibn Majah 4105
Abdullah yaravuze ati:
Intumwa y’Imana(S) yaryamye ku gasambi ibyuka ku matama hajeho imirongo, n’uko ndayibwira nti: Ndakabura data na Mama ku bwawe, yewe ntumwa y’Imana! Iyo utubwira tukagusasira icyari gutuma ibyo bintu bitakwangiza gutyo. Intumwa y’Imana(S) iravuga iti: Waba uzi ihuriro ryange n’isi? Ngewe n’isi n’ink’umugenzi ufite icyo agendaho agahagarara akaruhukira mu gicucu, ubundi agahita akomeza akagisiga aho. Sunan Ibn Majah 4109
Abdullah Ibn Omar yaravuze ati:
Intumwa y’Imana(S) yafashe ku rutugu maze irambwira iti: Uzabe ku isi nk’umugenzi wigendera cyangwa umunyamahanga uzasubira iwabo. Umwe mu bakiriye iyo hadithi yongeraho ati mwene Omar yanongeho ati: Ni ubona bwije ukiriho ntukumve ko uri bunaramuke, kandi nunabona uramutse amahorontutekereze ko uri buze kubaho kugeza bwije. Kandi fatirana ukoreshe ubuzima buzira umuze mbere y’uburwayi, unabyaze kuba uriho umusaruro mbere y’uko upfa. Sahih Bukhari 6416
Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Ubukungu nyabwo si ukuba uhunitse byinshi mu butunzi, ahubwo ubukungu nyabwo ni ugukungahara mu mutima wawe. Sahih Bukhari 6446.
Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Ibikorwa by’umwe muri mwe ntibyamurokora. Bati: Nawe se, yewe ntumwa y’Imana? Nange ntibyandokora uretse impuhwe z’Imana. Ariko muhozeho gukora ibyiza, mwibombaritse kandi mubikunze kandi musingize Imana gasusuruko na nimugoroba, ndetse na nijoro kandi buri gihe mube hagati na hagati, kandi mwicishe bugufi, uko muzahozaho iyo migirire muzagera ku ntego mufite yo kujya mu ijuru. Sahih Bukhari 6463
Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Umwe muri mwe uzabyuka atarwaye, atekanye kandi akaba ntakimuteye ubwoba, afite ibyo kurya by’uwo munsi. Uwo bimeze bityo ni nk’aho afite isi yose mu biganza. Sunan Ibn Majah 4141
Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Umwe muri mwe nareba babandi bamurusha urwego mu mutungo ndetse bakanamurusha n’ubwiza bw’umubiri, azanibuke kureba babandi bafite bicye ku byo afite yibuke ko nawe ari mu rwego rwo hejuru yigereranyije nabo. Sahih Muslim 2963a.