HADITHI
Ijambo hadith risobanura imvugo, inkuru, ikiganiro, cyangwa amagambo. Nubwo akenshi ryibanda ku gihe cyahise, rishobora no gukoreshwa mu gihe cya none.
Mu nyito imenyerewe mu buislamu, hadithi ni imvugo cyangwa icyamenyeshejwe n’intumwa y’Imana Muhammad(S). Ishobora kuba imvugo ishimangira ikintu, ishishikariza, ibuza cyangwa itanga inkuru nziza. Ishobora no guturuka ku gikorwa intumwa y’Imana yakoze cyangwa yabujije mu mibereho yayo ya buri munsi, kigasobanurwa mu magambo n’uwari uhari gikorwa cyangwa wakibwiwe n’undi.
UBUZIRANENGE BWA HADITHI
Mu gusuzuma niba hadithi ari iya nyayo hifashishwa ibintu bitatu by’ingezi:
- Sanad (uruhererekane rw’abayakiriye kugeza ku ntumwa y’Imana harebwa abo bari bo),
- Matn: Ni imiterere y’amagambo agize hadithi, akaba atanyuranye na Qor’an cyangwa ngo asebye intumwa.
- Taraf: Ni ukuba hadithi iteye mu buryo bugaragaza ibikorwa n’imyitwarire rusange y’Intumwa y’Imana(S).
Nyuma yo kuyisuzuma ishyirwa muri kimwe muri ibi byiciro bikurikira; Sahih, Hassan, Daif, Makruh cyangwa Maudu.
HADITHI ZIVUGA KU BIRANGA UMUSILAMU
- Intumwa y’Imana Muhammad(S) yaravuze iti:
Usenga nk’uko dusenga, akerekera mu cyerekezo twerekeramo (Qibla), akanemera kurya ibyo twakinje; rwose uwo Ni umuislamu. Sunan Nasai
- Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti:
Igihe umuntu azinjira mu buislamu, ubuislamu buzamubera bwiza. Imana izongera ibihembo kuri buri kiza yari yarakoze mbere kandi buri kibi cyose yakoze mbere ikimubabarire. Hanyuma nyuma y’ibyo ibarura rye rizajya rikorwa buri kiza akora yandikirwa ibyiza icumi kugeza ku buri Magana arindwi; naho ikibi akoze cyandikwe uko cyakozwe kuzageza Imana Nyirikuzo Nyiricyubahiro ikimubabariye. Sunan Nasai 4998.
- Umugabo yabajije intumwa y’Imana(S) ati:
Ni iyihe myitwarire iruta indi muyiranga umuislamu? Iramusubiza iti: Ni umuco WO kugaburira abakene n’uwo kwifuriza amahoro uwo uzi ndetse n’uwo utazi. Sunan Nasai 5000.
- Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu: ku guhamya ko nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa uretse Imana Imwe (ALLAH), gukora amasengesho, gutanga mu byo Imana yaguhaye (zakat), gukora umutambagiro mutagatifu I Makka no gusaba igisibo gikorwa mu kwezi kwa kenda(Ramazan). Sunan Nasai 5001.
- Ubadah mwene As-Samit Yagize ati:
twari kumwe n’intumwa y’Imana(S) mu kicaro n’uko iratubwira iti: Mumpe isezerano ko mutabangikanya Imana n’icyo aricyo cyose, ko mutazigera mwiba, kandi ko mutazasambana. Nyuma y’ibyo ihita isoma igira iti: ‘ Uwariwe wese muri mwe uzuzuza iri sezerano, ibihembo bye azabisanga ku Mana, ariko nanone nanone uzakora ibyo yabujijwe ibihano azabisanga ku Mana cyangwa mu bushake bwayo imubabarire. Sunan Nasai
- Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
ushaka kuva mu bo mu muriro akajya mu bazajya mu ijuru, Azashake uko agera ku iherezo rye afite ukwemera Imana ndetse n’umunsi w’imperuka, kandi ajye agirira abantu nk’uko akunda ko nawe yagirirwa. Sahih Muslim 1844.
- Intumwa y’Imana(S) Yagize iti:
Mu by’ukuri abemera bageze ku kwemera kuzuye ni babandi barusha abandi imico myiza kandi bakanarusha abandi kubanira neza abo mu rugo. Sunan Trimidhi 2612.
- Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Abanyempuhwe bazagirirwa impuhwe n’uhebuje mu kugira impuhwe. Girira impuhwe abari mu isi nawe Nyirijuru azakugirira impuhwe. Sunan Trimidhi,1924.
- Intumwa y’Imana(S) barayibwiye bati:
Wasabiye akaga abasenga ibigirwamana! Nuko arabasubiza ngo: Sinoherejwe ngo mvume abantu, ahubwo noherejwe ndi usakaza impuhwe. Sahih Muslim 2599.
- Intumwa y’Imana(S) yaravuze iti:
Ukwemera k’umugaragu w’Imana ntikuzaba guhamye kugeza igihe kuzaba gushikamiye mu mutima we, kandi umutima ntuzaba ushikamye ku kwemera mu gihe bitaragera no ku rurimi rwe. Kandi umuntu ntanzinjira mu ijuru mu gihe akibanira nabi umuturanyi we. Musnad Ahmad 13047.