IRIBURIRO

Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana Nyirimpuhwe Nyirimbabazi, nshimira Imana Nyagasani w’iberemwa byose, nyisaba guhundagaza amahoro n’imigisha ku ntumwa akaba n’umugaragu wayo Muhammad(S).

Iyi nyandiko nise ‘KUVUKA K’UMUYISILAMU’ ikubiyemo imigirire n’imigenzerereze y’umurezi uwo ariwe wese by’umwihariko urerera mu mbaga y’abasiyisilamu. Ndagaragazamo icyo Imana isaba umubyeyi wabyaye umwana n’undi wese ufite inshingano yo kurera.

Nzibanda ku byo Imana idusaba mu gitabo gitagatifu cya Kor-ani ndetse n’imigirire n’imigenzo y’Intumwa y’Imana Muhammad(S) mu gushimangira uwo muco wo kurera neza biba ikibanze mu gutegura abasigire beza.

Na none kandi nzagaragaza icyo urerwa asabwa mu rwego rwo korohereza umurera yaba yaramubyaye cyangwa ataramubyaye. Hagaragaramo kandi bimwe mu bikubiye raporo z’imiryango runaka kuri Kafalah.

Tuzanareba uburyo imbaga y’abayisilamu ikomeje gufata imico ibonetse yose yisanisha na buri gishya cyose cyadutse hatitawe ku miterere yacyo, ingaruka, akaga n’amakuba cyateza ahubwo ugasanga rubanda ruhatira abamenyi b’idini kwivanga mu bitabareba.

Mu gusoza turarebera hamwe uburyo imibare y’abiyahura, abiheba bakumva nacyo bamaze by’umwihariko urubyiruko ndetse n’uburyo ababyeyi bakomeje guhangayikishwa cyane ni uburyo imigirire mibi n’imico idahwitse ikomeje kuba agate keze mu rubyaro rwabo.

Nanone ariko nk’uko twabivuze haruguru ndizera ko kubera Imana iyi nyandiko ngufi izafasha abarezi by’umwihariko abashaka kurera kiislamu babona ubumenyi bw’ibanze mu gutoza ababakomokaho kuba abantu bafite indangagaciro nziza bakesha ibyahishuwe n’Imana.

Mbaye nshimiye buri munsomyi wese n’uwo azasangisha ubumenyi azakuramo kuko uko bikomeje kugaragarira buri wese witegereza ni uko uruvangitirane rw’imico n’ikomatanyamahanga rya none bikomeje gutuma nta mbago mu migirire y’abantu.

Ku bw’ibyo iyi nyandiko igamije kongera kudukebura ngo twitegereze neza ibyo turimo byaba ibyo mu bihe by’ibyishimo n’ibyo mu kaga ko dukwiye kwibuka Imana no kuzirikana imbago zayo zigamije ko twatunganirwa.

Nkwifurije ishya n’ihirwe hano ku isi no mu buzima bwa nyuma y’ubu ku munsi w’ingororano, Imana n’ibishaka iyi nyandiko iragira icyo ikwibutsa, ikumenyesha cyangwa ikuburira.

1. INTANGIRIRO YO KUBAHO

1.1 Inkomoko

Mu buyisilamu inkomoko y’ubuzima ni ku Mana kuko ntawabaho kuko yabishatse , ngo abe yarateguye aho azavukira, ababyeyi azavukaho, igihe azavukira, ibizamutunga mu buzima n’ibindi… Ibyo byose bikorwa mu bushake bw’Imana kandi mu kigero ishaka bikanaba mbere y’uko abaho we ubwe biri mu bumenyi bw’IMANA ku buryo bwuzuye kandi budakuka.

Imana iratubwira iti:

Ni gute mwahakana Imana kandi ntabuzima mwahoranye akabubaha, hanyuma akazabubaka na ndetse akazabubasubiza, mugasubira iwe?. Kor-ani. 2:28

Kuba rero kubaho kwacu biri mu bushake bw’Imana ni ngombwa ngo natwe tuyemere koko ko ari Nyagasani wacu nk’uko twabyemeye mbere hose tutaraza ku isi.

Imana iti;

Unazirikane ubwo Nyagasani wawe yazanye roho za bene Adamu n’iz’urubyaro ruzabakomokaho, maze akazihuriza hamwe akazibaza ati: Ese si nge Nyagasani wanyu? Zikavuga ziti: Nibyo turahamya ko uri Nyagasani wacu. Nawe ati: Ibi ni ukugira ngo ku munsi w’imperuka mutazavuga ko mutabimenye Kor-ani.7:172

1.2 Ababyeyi

Uko tuvuka tumeze byaba amabara yacu, ingingo dufite, igitsina tuvukana,.. Imana ibiduha uko ishaka nta kubihitamo gusa ikabinyuza mu babyeyi bacu by’umwihariko abamama.

Imana iti:

Ni We ubagenera imiterere uko ashaka mukiri muri nyababyeyi. Nta yindi mana iriho mukwiye gusenga itari we. Ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye. Kor-ani.3:6

Nubwo rwose abenshi twaremwe binyujijwe mu babyeyi babiri tuzi neza ko mu kurema kw’Imana ishobora irema iryo ariryo ryose yabashije kurema abandi bitari muri ubwo buryo kugira ngo ababyara batikuza ku bo babyaye cyangwa ngo abana basenge ababyeyi nk’aho aribo bakesha byose.

Ku bw’ibyo yaremye Adamu mu butaka nta se nta nyina (Q.15:26), irema Hawa imukomoye muri Adamu byasa nko kumubyara (Q.39:6, 4:1, 30:21 & 7:189), nanone kandi yaremye Isa adafite se imuremera muri Nyina gusa nk’uko biri henshi muri Kor-ani nka (Q.61:14,3:59).

1.3 Ibyo turemwemo

Nk’uko bigenda no ku bindi biremwa by’Imana biremerwa mu maboko y’abantu basanzwe cyangwa bigakorwa n’imashini runaka nk’ibikoresho dukoresha, imihanda tugendaho, indege, imodoka, amato n’ibindi binyuzwa mu nzira nyinshi mu gihe cyo kubikora mu buryo bw’ibyiciro.

N’umuntu rero Imana itwereka ko yaremwe mu bintu binyuranye no mu byiciro binyuranye atari uko Imana inaniwe gutegeka ngo ahite amera uko ari wese ahubwo igamije kuduha isomo ngo twibuke aho twavuye tube twakemera.

Imana iti:

Kandi Imana ni yo yabaremye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma abagira ibitsina bitandukanye. Kandi nta w’igitsinagore utwita cyangwa ngo abyare Imana itabizi. Ndetse nta n’ubaho igihe kirekire cyangwa igito bitari mu gitabo. Mu kuri ibyo ku Mana biroroshye Kor-ani.35:11

1.4 Impamvu twaremwe

Ukuremwa kwa muntu kurimo amabanga menshi agaragaza neza ko nta shiti yaremwe hari ikigamije. Yahawe ubwenge (Q.2:179), ubwo bwenge bwari bugamije kumufasha guhitamo neza hagati y’inzira ebyiri yahawe ( Q.76:3), ayo mahitamo kandi azamuteza kubazwa uko yakoze, yahisemo n’uko yitwaye mu buzima.

Imana iti:

Yo ntibazwa ku mikorere yayo, nyamara mwe muzabazwa uko mwakoraga. Kor-ani.21:22

Itubwira ko yaturemye twe n’abakurambere bacu bitari ukugira ngo tubeho gusa ahubwo ari ukugira ngo tube abagaragu bayo.

Imana iti:

Yemwe bantu! Nimusenge Nyagasani wanyu wabaremye, akanarema ababayeho mbere yanyu, kugira ngo mumwibombarikeho Kor-ani.2:21

No muri surat Adhariyat ayat ya 56 Imana itubwira impamvu yaturemye kandi no muri ayat ikurikiyeho ya 57 ikatubwira ko itadusaba kuyiha amafunguro ahubwo icyo yatubwiye kenshi ni uko ariyo idufungurira. Kor-ani 51:58 irabisobanura.

1.5 Mu kuturinda ubuyobe yadushyiriyeho umuburo.

Kubera ko umuntu yaremanywe intege nke kandi hakabaho n’umushukanyi Shitani n’abambari be; Imana yohereje intumwa zayo muri buri bantu ikanabaha amabwiriza akubiye mu bitabo ndetse ikanabahishurira kugeza ubwo yohereje intumwa isozereza izindi ntumwa zose n’abahanuzi bose b’ukuri{Khatama nabiyyin} ihabwa igitabo gikubiyemo n’ibyahishuriwe abaje mbere ye.

Imana iti;

Ntakindi cyatumye tukohereza usibye kuba umenyesha inkuru nziza ndetse n’umuburizi ku bantu bose, ariko benshi mu bantu ntibabizi Kor-ani.34:28

2. IBYO UMWANA AGOMBA GUKORERWA IYO YAVUTSE

Mu rwego rwo kumva neza icyo umwana agomba gukorerwa dukwiye kubanza gusobanukirwa icyo umwana asobanuye mu myumvire ya kiislamu ndetse n’uko akwiye kwakirwa. Ni ubwo ibyo tugiye kureba hano bireba by’umwihariko ababyeyi bombi b’umwana wavutse; biranashoboka ko uwo mwana atagirirwa amahirwe yo kurerwa n’abamubyaye.

Urugero; Muhammad(S) yavutse hashize amezi abiri ise apfuye nk’uko byemezwa n’abanyamateka benshi n’ubwo hari abavuga ko amezi 7 atari ayamaze munda ahubwo yari ayamaze avutse, na nyina bizwi neza ko yapfuye Muhammad(S) afite imyaka 6.

2.1 Kwakirwa uko ari

Zimwe mu ngorane zibaho mu miryango myinshi usanga mbere y’uko babyara basa n’abemeje umwana bashaka kubyara; hari ubwo abyara umuhungu yumvaga ashaka umukobwa cyangwa akabyara umukobwa yashakaga umuhungu rimwe na riimwe ugasanga biteje akaga.

Mu myaka ya kera abanyarwanda n’abandi bo mu mahanga atandukanye wasangaga uwabyaye umukobwa ashinjwa guca umuryango bakavuga ko yatemesheje, yagira ingorane akongera kumubyara bikaba byanamusenyera.

No mu bihe bya mbere y’ubutumwa bwa Kor-ani abana b’ab’igitsinagore ntibererwaga kuzungura [Sahih Bukhari 6743] ku buryo abo Imana itahaye urubyaro bo iyo bapfushaga abagabo byashobokaga ko baturumburwa mu mazu nta kirengera, ugasanga n’iby’ababyeyi babo nta mugabane bafitemo gusa Imana yaje gutanga uburenganzira budasubirwaho muri Kor-ani aho igira iti:

Abagabo bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, byaba bike cyangwa byinshi. Uwo ni umugabane wabo ntakuka”. Kor-ani.4:7

Uretse ni uko kwimwa umugabane mu izungura hari n’abafataga icyemezo cyo guhamba abana b’abakobwa ari bazima nk’uko Kor-ani 81:8-9 ibitwereka ndetse n’amateka ya mbere y’ubutumwa bwa Kor-ani akabigaragaza.

Na none Imana itubwira iyo migirire igira iti:

N’iyo umwe muri bo ahawe inkuru y’uko yabyaye umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya mwinshi. Kor-ani.16:58

Kandi nanone tuzi igihano Farawo yahaye abakurikiye Musa cyo kujya abicira abana b’abahungu kuko yumvaga bazagira imbaraga bakamwangiririza igihugu cyangwa bakamukura ku ntebe y’ubwami.

Imana iti:

Maze ubwo yabazaniraga ukuri kuvuye kuri twe, baravuze bati: Nimwice abahungu mu bana b’abamwemeye, mureke abakobwa. Ariko imigambi y’abahakanyi ijyana mu buyobe Kor-ani. 40:25

Ikindi gikwiye gutuma umwana yakirwa uko ari ntahohoterwe azizwa uwo ari we ntawuyobewe ko ntawumuhitiramo igitsina cye yaba we ubwe, yaba nyina cyangwa se ni ubwo mu buryo bw’ibimugize intanga ngabo ariyo ituma yaba umuhungu cyangwa umukobwa. Uwemera wese yemera adashidikanya ko uwo uriwe wabihawe n’Imana.

Imana iti:

Ubwami bw’ibirere n’isi ni ubw’Imana. Irema uko ishatse. Iha uwo ishaka impano yo kubyara abakobwa, ndetse ikanaha uwo ishatse impano yo kubyara abahungu, cyangwa ikabaha abakobwa n’abahungu, ndetse abo ishatse ibima urubyaro. Mu by’ukuri Imana izi byose kandi ishoboye byose Kor-ani.42:49-50

2.2 Kumwishimira

Umugore wa Imurani yagize umugambi anasaba Imana kumufasha uwo atwite akazaba uwiyegurira Imana n’uko ubwo yavukaga avuka ari umukobwa yumvise agize impungenge nyamara Imana imwereka ko n’umukobwa yaba utunganye; Kor-ani. 3:35-36 irabitwereka.

Muri Surat Adhariyat ayat ya 28-30 tubonamo umugore wa Ibrahimu(A.S) ibyishimo yagize ahawe inkuru nziza yo kuzabyara umwana. Abanyarwanda babivuga neza ko umwana ari umugisha; uko umuntu yaba mubi kose mu migirire n’imiterere ye yisanga impuhwe zamusaze igihe abonye umwana wavutse.

Amateka atwereka ko intumwa y’Imana (S) ubwo yari yavutse Thuwayiba wari umuja wa se wabo Abu Lahab yashyiriye inkuru nziza Sebuja ko umwana wa umuvandimwe we Abdullah yavutse; akishima cyane agahita anabohora Thuwayiba akigenga; n’ubwo nyuma gato yaje konsa intumwa y’Imana(S).

Na none kandi n’ubwo abantu batanganya ubushobozi hari abo Imana yahaye byinshi n’abo yahaye bike, ntawukwiye kwica umwana yabyaye kubera gutinya ubukene, ikimwaro, kumwonsa, kumurera,… kuko Imana yabibujije muri Kor-ani na ndetse n’intumwa y’Imana(S) ikabiburira abantu.

Imana iti:

Babwire uti ‘nimuze mbasomere ibyo Nyagasani wanyu yabaziririje. Ntimukagire icyo mumubangikanya na cyo, mujye mugirira ineza ababyeyi banyu, ntimukice abana banyu kubera ubukene kuko tubahana amafunguro kumwe. Ntimukegere ibyaha by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, kandi ntimukice uwo Imana yabaziririje, …Kor-ani.6:151

Abakobwa cyangwa abagore hanze aha by’umwihariko abakorewe ihohoterwa cyangwa ubukene bwaba mu muryango bavukamo cyangwa bo ku giti cyabo bajya bafata ikemezo bakiyica cyangwa bakica abo babyaye.

Ni ubwo biba bitoroshye kubyakira ariko ni ngombwa ko abagezweho n’izo ngaruka bagomba kwibuka ko buri kigeragezo cyose Imana ishoboye kugikuraho, kandi abiringiye Imana iba ibahagije.

Imana iti:

….kandi uwumvira Imana, imucira icyanzu, ikanamuha amafunguro mu buryo atateganyaga. Kandi uwiringira Imana, iba imuhagije. Mu by’ukuri IMANA isohoza umugambi we. Kandi buri kintu Imana yageneye uburyo bwacyo Kor-ani.65:2-3

2.3 Kuvugira amagambo ya Adhaaan na Iqamah mu gutwi k’umwana

Umwana akimara kuvuka ise umubyara cyangwa undi umuhagarariye waboneka avugira amagambo ya Adhan mu kuboko kw’iburyo na Iqamah mu kuboko kw’ibumoso.

Abamenyi benshi bemeza ko ari uburyo bwiza bwo kwakiriza amagambo meza umwana ukigera ku isi mu rwego rwo kumuragiza Imana no ku mukinga ku Mana ngo imurinde ibishuko bya Shitani nk’uko umugore wa Imran yasabiye umukobwa we Mariya kuba umugaragu w’Imana uyicishaho bugufi ikabimuha, ndetse n’urubyaro rwe[ISSA(as)]. Q.3:35-36

Hari zimwe muri hadithi zigaragaza iby’uwo mugenzo, nyuma yazo ndagaragaza incamake y’uko bikorwa Inshaa Allah.

  1. Hadithi ya 1

Abu Rafi’ yavuze ko yabonye intumwa y’Imana (S) ivugira umuhamagaro w’isengesho mu gutwi kwa Hasan mwene Ali; ubwo Fatuma umukobwa wayo yari amaze kumwibaruka. Sunan Trimidh 1514 na Sunan Abu Dawuud 5064

Aha biragaragara ko na sekuru w’umwana ashobora guhabwa uburenganzira na se akamubwira ayo n’ubwo rwose iyo nshingano uw’ibanze mu kuyuzuza ari se w’umwana igihe cyose akiriho kandi ari hafi y’umwana.

  1. Hadithi ya 2

Hussein yavuze ko Intumwa y’Imana (S) yavuze iti: Mu gihe wari umwana wavutse, muzatorere adhana mu gutwi kwe kw’iburyo ndetse na Iqama mu gutwi kw’ibumoso,… Musnad Abi Ya’la 6634.

Na hadithi yo muri Musnaf ‘Abdur Razzaq 7985 igaragaza ukuntu Khalifa Omar Ibn Abdul Aziz Ibn Maruwaan wo muri Bannu Ummaya yajyaga asomera amagambo ya Adhana na Iqama mu matwi ya bamwe mu bana bavukaga ku gihe cye.

Ninde ukora icyo gikorwa kandi gikorwa gute? Uku gutora Adhana na iqama mu matwi y’umwana wavutse bikorwa na se w’umwana, Sekuru, Sewabo, Nyirarume, Imam cyangwa undi muntu wa hafi mu bagabo wabihererwa uburenganzira na se w’umwana igihe ariho.

Igihe abo bose bataboneka ntibyabuza nyina w’umwana gutora iyo adhana na Iqama kuko bitavugwa mu ijwi riranguruye nk’ibisanzwe mu gihe bihamagarira kuza mu isengesho. Gusa hari abamenyi bavuga ko aho kugira ngo Adhana na Iqama bitorwe na nyina habonetse umuyisilamu mu baganga yakora icyo gikorwa.

Uko bikorwa:

Uvuga ayo magambo yerekera Kibla

Umwana mu gihe ari gutorerwa adhana aterurwa ugutwi kwe kwerekeye aho umunwa w’uvuga uri, kandi amagambo akavugirwa mu gice cy’iburyo cy’ugutwi nta rusaku. Igihe cya Iqama umwa aterurwa ku buryo ugutwi kwe kw’ibumoso kwerekera ku munwa w’ugiye kuvuga ayo magambo, uvuga na we akomeza kwerekera kibla neza. Ari Adhan cyangwa Iqama byose bivugwa mu buryo bisanzwe bivugwamo mu guhamagarira abantu kuza gusali.

2.4 Umugenzo wa Tahniik

Tahniik ni igikorwa cyakorwaga ku gihe cy’intumwa y’Imana(S), cyakorwaga hagamijwe kugagura akanwa k’umwana wavutse. Yabikoraga arigatisha umwana ukivuka kw’itende; uwabaga adafite itende yamurigatishaga gato ku buki bw’inzuki.

Abahanga b’iki gihe bavuga ko ntacyo bitwaye ngo kubera ko umwana avukana urugero rw’isukari ruri hasi mu mubiri we kandi byanashoboka ko kutabikorerwa bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bwe buba bukurikiyeho.

Hari inkuru yatangajwe na BBC ku itariki 25 Nzeri 2013 hatangajwe muri icyo gihe habarurwaga ku mwaka havuka abana miliyoni 15 batujuje igihe. Nyamara umwana umwe mu icumi yagirwagaho ingaruka n’ikibazo cyo kuvukana isukari nke mu maraso.

Abashakashatsi muri New Zealand bakoresheje ubwo buryo bwa Tahniik mu isuzuma ryo kureba niba byakemura ikibazo ku bana bavuka. Bagerageje ku bana 242 basanga ubwo buryo bwizewe ku buryo nubwo babitaho mu bundi bundi ariko uku kugagura kwizewe kurushaho.

Impuguke mu buvuzi zivuga ko igipimo gito cy’isukari kigoreshwa gisigwa imbere mu rwasaya ko ari inzira ihendutse kandi ifatika yo kurinda abana bavuka batageje igihe kwangirika k’ubwonko nk’imwe mu ngaruka bagirwaho n’isukari nke.

Hari abavuka ibipimo bikagaragaza ko bari mu kibazo kikomeye cy’abahanga mu by’ubuvuzi bita hypogylycaemia; abo bo tahniik ntiba ihagije ahubwo bakomeza gufashwa mu bundi buryo n’abaganga b’inzobere muri byo.

Hadith ivuga kuri Tahniik

Abu Musa yaravuze ati: Umwana yari yavutse iwange n’uko mujyana ku ntumwa y’Imana (S) nuko imwita Ibrahimu, amukorera tahniik akoresheje itende, amusabira umugisha ku Mana n’uko aramunsubiza. (Uwatangaje iyi mvugo yavuze yari umwana w’imfura wa Abu Musa). Sahih Bukhari 5467, Sahih Muslim 2145 na Al Adab Al-Mufrad 840.

3. UMUGENZO WA AKIIKA

3.1 Inkomoko ya Akika

Ni umugenzo dukesha intumwa y’Imana(S) aho yawukoreraga abana be n’abazukuru akagira uruhare mu gukorwa kwawo, ndetse yanawutozaga abasangirangendo be ngo bawukorere abo babyaraga mu bihe binyuranye baba gabo cyangwa gore mu bavutse.

Mu by’ukuri uyu mugenzo wari ingenzi cyane mu kwakira umwana no kumumurikira abo asanze kikaba n’igihe kihariye cyo gushimira Imana kubwo kuba ibahaye urubyaro. Wakorwaga nyuma y’iminsi 7 umwana avutse.

3.2 Aqiqa ni iki?

Ni umugenzo wo kumurikira umwana wavutse Imana habagwa itungo, gikorwa ku munsi wa 7 umwana avutse, kikajyana no kogosha umusatsi w’umwana wavutse igihe ari umuhungu hakanapimwa uburemere upima hakoreshejwe iminzani yabugeneye, igihe ari umukobwa hakoreshwa igipimo mfatizo ku musatsi umwana avukana. Jamiat Trimidh 1519.

Uyu musatsi kandi nyuma yo gupimwa unatangirwa ituro rigamije kweza uwo mwana, uwo mugenzo kandi ujyana no kwita umwana izina, nubwo muri iyi minsi umwana asigaye ava kwa muganga yiswe, ubwo icyo gihe izina ritangarizwa abari aho.

3.3 Uko Aqiqa ikorwa ndetse n’icyo imaze

Ikorwa hatumirwa abantu b’inshuti, abanyamuryango, abavandimwe mu idini ndetse hakanateganywa Imam wo kuyobora icyo gikorwa.

Gahunda itangizwa n’umukuru w’umuryango by’umwihariko se w’umwana agashimira Imana agasabira intumwa, ndetse anabwira abari aho igikorwa cyabahuje, ndetse n’ibindi ashinzwe nko kuvuga izina.

Uwatumiye abantu cyangwa uwo yabihereye uburenganzira atangiza gahunda ashimira Imana anasabira intumwa y’Imana(S) akanasoma ayat za Qor’an cyangwa undi wateguwe akabikora hanyuma hakagenda hakurikiraho izindi gahunda.

Nyuma y’igisomo cya Qor’an iyo hari Imam Wateganyirijwe kuyobora izo gahunda ahabwa umwanya na nyirurugo mu gihe we aba amaze gusobanurira abantu gahunda iri kubera aho ngaho ndetse n’uwabateranije uwo ariwe, avuga igitsina cye cyangwa n’amazina ye.

Imam nawe akoresha uwo mwanya ahawe agasobanurira abantu ibijyanye na Aqiqa, haba intego yayo, akamaro kayo, ishingiro ryayo, Inkomoko yayo ndetse anashishikariza ababyeyi kujya bazikorera abana babo kuko ari Sunna y’intumwa bakurikiye.

Imam cyangwa undi wayoboye iyo gahunda ya Aqiqa asoza asoma iduwa asabira uwo mwana, ababyeyi ndetse n’abemera muri rusange. Ashobora no gusoma iduwa igira iti: Bismillah wallahu Akbar, Allahuma laka wa ilaika hadhihi aqiqatu fulan… hakongerwaho izina ry’umwana.

Iyi duwa isobanuye ngo: Ku izina ry’Imana, Imana niyo nkuru, Mana ni kubwawe dutamba kandi ni nawe dutura ibyo dutambiye, uyu runaka….

Intego Aqiqa igomba kuba ari gushimira Imana ku bw’uwo mwana no kumuragiza Imana ngo imukize nk’umugaragu wayo.

Igikorwa gisozwa no kwakira abatumiwe, bakakirizwa amafunguro arimo n’inyama za rya tungo ryatanzweho Aqiqa. Ibindi bisobanuro birambuye wabisoma mu nyandiko twateguye yihariye ku gitambo mu buislamu iri kuri https://islam.tyaza.org.

4. UBURERE AKWIYE GUHABWA

Hano turibanda ku burere twigishwa n’ubuyisilamu kuko ubundi bwose bushingira ku muco w’aho umwana avukiye.

Kwigishwa indangagaciro za Kislamu zirimo kumva no kumvira, kubaha buri wese, kwiyubaha, kugira isuku, kuvuga imvugo nziza, gukunda no kwitangira ibifite akamaro, gukoresha igihe neza, kwirinda ikigare kibi,..

Harimo kandi gutozwa gukora ibikorwa byiza nko gusali, gutanga, kwiyoroshya ndetse no kubaha no kubahisha ababyeyi, gushimira buri ngabire uhawe. Imana iti:

kandi Luqman yabwiye umwana we amugira inama ati; Mwana wange! Ntukabangikanye Imana kuko ibangikanyamana ari ubuhemu bukomeye. Qor’an 31:13

Aha mu kwirinda ibangikanyamana ubimutoza ushingiye kukubanza kumusobanurira neza Imana iyo aricyo n’icyo umuntu ayigomba. Uko ayimenya niko ayiha agaciro ikwiye akanayumvira, kandi bimworohera iyo nawe bikuranga.

Nanone Imana ikomeza itubwira ko Luqman yabwiye umwana we ati:

Mwana wange! Jya uhozaho isengesho, ubwirize ibyiza, unabuze ibibi, kandi ujye wihanganira ibikubayeho. Mu by’ukuri ibyo n’ibyo buri wese akwiye kwitwararikaho. Qor’an 31:17

Izi nama zose n’izindi tutarondora ni ingenzi mu gutuma umwana akura kislamu ndetse biba byiza iyo anatojwe kubana neza n’abandi mu buzima bwa buri munsi, ndetse akanatozwa kwitangira abandi binyuze mu kwigishwa gukora imirimo no gukemura ibibazo.

Ibindi by’ingenzi cyane harimo kumujyana mu mashuri rusange bijyanye n’ubushobozi bwawe ndetse no kumuha iby’ibanze mu bimubeshaho nk’amafunguro, imyambaro n’ibindi byose bimushimisha ariko wirinda ibizira byose.

5. URUHARE RWE MU BIMUKORERWA

Nubwo ibi byose bijya byubahirizwa akomeza kubaho urucantege ruterwa n’uko bamwe mu bana baba ibihazi bakanga inama iyo ariyo yose. Umunyarwanda Yagize ati: Umubaji w’imitima ntiyayiringanije, undi ati: nta byera ngo de, undi avuga ko nta muryango ubura ikigoryi n’ibindi..

N’ababyeyi b’abayisilamu batengushywe n’abo babyaye bakunze kuvuga ko umuntu abyara umubiri atabyara roho, ariko izo mvugo zose ziterwa no kuba umwana yanze kumvira inama ahabwa ahubwo agahitamo inzira y’abahemu.

Umwana nawe akwiye kumenya ko ntawe akwiye kurenganya ngo n’uko yamubyaye mu buryo runaka cyangwa yahemutse ngo bibe ishingiro ryo guhakana cyangwa gukora ibirakaza Imana ngo ari guhima uwo wamuteje amakuba.

Nk’umwana hatagendewe ku ho wavukiye, ubushobozi, ibibazo cyangwa ibisubiza, ibi ni bimwe mu byo Qor’an igusaba gushishozaho.

Kwimenya neza ukazirikana ko ntawundi ukorera kandi ntawugukorera Ibaadat. Qor’an:5:105.

Ibibi bikugeraho akenshi bituruka ku migirire yawe. Qor’an 42:30.

Ntawuzirengera ibibi ukora uretse wowe ubwawe. Qor’an 6:164

Hari umunsi ntacyo umubyeyi cyangwa uwo ariwe wese azaba yakumarira. Qor’an 31:33

Kumenya ko uko umubyeyi wawe yatunganya kose niyo waba umwana w’intumwa ugakora ibidakwiye uzahanwa n’Imana. Qor’an 11:43

Kumenya ko ugomba guhora witeguye kuko utazi igihe uzapfira ntukeke ko ugifite igihe kirekire kuko ntubigenga. Qor’an 7:188.

6. KAFALA MU MBONI Y’ISI

Kafala ubundi ni iki?

Kafala ni uburyo bwo kwiyemeza bukorwa na leta cyangwa umuntu ku giti cye, bwo kurera umwana udafite ababyeyi cyangwa wahuye n’ingorane zituma atandukana nabo. Uyu mwana akomeza guhabwa ibyakeneye byose mu burenganzira bwe binyuze muri iki gikorwa.

Mu magambo make Kafala ni uburyo bwihariye cyane mu idini ya Isilamu bwo kwita ku mfubyi n’abapfakazi cyangwa abimukira badafite ibyangombwa byo gukorera muri icyo gihugu bisanzemo nk’abigenga, hakagira ubishingiro ngo badahungabanywa.

6.1 Ishingiro rya Kafala

Nk’uko twabibonye ko kwitabwaho mu muryango ari ingenzi mu gutuma umuntu yisanzura akanoroherwa no kugaragira Imana, ntibikwiye kuba Umwihariko w’abafite ababyeyi gusa cyangwa abafite ubushobozi, ahubwo ubuyisilamu burimo no kubigeza ku badafite uburyo.

Imana mu gitabo cyayo gitagatifu yaduhaye iryo tegeko ndetse n’intumwa y’Imana Muhammad(S) mu nyigisho zayo no mu mibereho ya buri munsi yishyize imbere uburyo bwo kwita ku mfubyi, abapfakazi, abacakara, abaja, abatindi nyakujya ndetse n’abageramiwe ku rugendo ku mpamvu runaka.

Muri Qor’an Imana igira iti:

…Baranakubaza kubyerekeye imfubyi, babwire uti: Kuzigirira neza nibyo byiza cyane… Qor’an 2:220

No mu mvuye yayo intumwa y’Imana(S): Inzu nziza mu z’abayisilamu ni irimo imfubyi ifashwe neza. Mu yindi mvugo ivuga ko inzu mbi mu nzu z’abayisilamu ari inzu irimo imfubyi ifashwe nabi.

Ibi byose ni ibitwereka ko ari ngombwa cyane gushyira mu bikorwa iki gikorwa cya Kafala uko dushoboye kose, haba mu rwego rw’ubuyobozi cyangwa urw’umuntu ku giti ke.

6.2 Kafala mu mategeko mpuzamahanga

Mu buryo bwose bwashyizweho mu kurengera imfubyi n’abapfakazi haba ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku miryango runaka yaba iya leta cyangwa itegamiye kuri Leta, Kafala iracyabonwa nk’igisubizo kirambye kuri ibyo bibazo.

Mu ngingo ya 20 y’amategeko yo muri UNCRC havugwamo uburyo bwose bwagiye bushyirwaho mu kurengera imfubyi, kandi Kafala iracyari ku isonga mu buryo bubasha gukemura ibibazo ndetse bwiganje cyane mu bihugu by’Abarabu.

6.3 Uburyo bunyuranye Kafala ikoreshwamo

  • Kafala yateguwe: Ni igihe umwana ajyanywe kurerwa ahantu nyuma y’umwanzuro watanzwe n’ubuyobozi hashingiwe ku busabe bw’ugiye kumurera.
  • Kafala idateguye (informal): Ni igiye umuntu runaka yiyemeje kurera umwana cyangwa gucumbikira uwageramiwe ku rugendo nta ruhare rw’ubuyobozi rujemo.
  • Kafala y’ubwumvikane: Ni igihe habayeho kumvikana hagati y’ugiye kurera n’uwishingiye urerwa bikaza gusinywaho n’ubuyobozi.
  • Kafala yo mu mategeko: Ni igihe ubuyobozi bushobora guhuza urerwa n’umurera hashingiwe ku isano y’imyitwarire yabo cyangwa Ikindi cyakoroshya umubano wabo.
  • Kafala yo mu muryango: Aha ni igihe umwana afashwa guhuzwa n’abakiriho mu bo mu muryango we ngo yitabweho yisanzuye kurusha uko yajya ahandi.
  • Kafala hanze y’um,uryango: Ni ukujya kwitabwaho mu wundi muryango wiyemeje kugufata nyamara nta sano mufitanye izwi neza.

6.4 AKAMARO KA KAFALA

Nubwo itarabasha kumenyekana neza mu bihugu birimo Abasilamu bake, Kafala ifite akamaro kanini mu kugabanya ibibazo byinshi biterwa no kubura uburere mu miryango. Mu bihugu nka Tanzania, Zanzibaar, Kenya na Somalia Kafala igenda ikoreshwa mu buryo runaka nk’umuti.

Dore umumaro wa Kafala twaba tuvuze muri make:

Ifasha abana badafite uburyo kubona uburezi, uburere, ibibatunga, ibyo Bambara, umutekano ndetse bakanabasha kubaho bishimye.

Bituma umwana agira ikizere cy’ahazaza kandi bikamurinda kujya mu bikorwa nk’ubuzererezi cyangwa kwishora mu biyobyabwenge.

Bishobora gutuma umuryango urera uwo mwana ugirana umubano mwiza n’umuryango uwo mwana akomokamo.

Bafasha umwana kunoza umubano n’abandi ndetse bikamurinda kwiyumva nk’uri wenyine.

7. ISABUKURU Y’AMAVUKO (BIRTH DAY)

Ni igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka umunsi wavutseho ukishimana n’abawe ndetse ukaba wanisanisha n’ibigushimisha. Nubwo hari abatabyitaho bakabyibutswa n’abandi cyangwa umunsi ukanahita nta n’ibyo bamenye ariko si bake bayifata nk’umunsi mukuru udasanzwe.

7.1 Amavu n’amavuko yayo

Amateka agaragaza ko Inkomoko ya mbere yo kwizihiza isabukuru y’amavuko ari mu bwami bwa Misiri bwayoborwaga n’Abafarawo.

Habagaho igihe bemeza ko igikomangoma kivuye mu kiciro cy’abantu basanzwe kikaba Imana y’igihugu, hagakorwa umunsi mukuru usa neza n’ibikorerwa mu isabukuru zo muri ibi bihe.

Icyo cyabaga igikorwa ngarukamwaka buri uko iyo tariki igeze hagakorwa imigenzo irimo gucana buje kuri cake yabaga yateguwe, bikajyanwa mu cyumba ngo hirindwa ko hakinjira abazimu bakangiza ibyateguwe.

Abo mu bwami bwa Roma nibo batangije gukoresha isabukuru mu bantu basanzwe batari abami ndetse no guhanahana impamo nyinshi kuri uwo munsi.

7.2 Uko yakwiriye ku isi

Isabukura yakwiye ku isi binyuze mu ihererekanyamico nk’uko n’ibindi byagiye bikwira. Mu byaba baratumye isakara ni Inkomoko yaho ituruka nk’uko muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro mu gice cya 40:20 hagaragaza iyo nkomoko.

Ikindi cyatumye ikwira n’uko yagiye yizihizwa cyane mu bihe bw’ubwami bukomeye kandi bwabaga bugenderwaho mu igenabitekerezo henshi ku isi.

Ni ibyagiye binosorwa mu kuyizihiza nko gushyiraho indirimbo zabugenewe, gutegura amabara yihariye akoreshwamo no kuba ikirori cyakunzwe na benshi byatumye ikwira byoroshye.

7.3 Aho ihuriye n’ubuyisilamu

Tugiye kuvuga ko isabukuru y’amavuko ntaho ihuriye n’ubuyisilamu twaba twirengagije ko n’Abayisilamu bavuka. Kuba bavuka rero bituma nabo bajya bagira igihe bibuka igihe bavukiye, kuko ni ikintu ngarukamwaka kandi gihuriweho na buriwese.

Icyo nshaka kuvuga hano n’uburyo iyo sabukuru yumvikana mu mvugo ya Qor’an na Sunna z’intumwa. Ntibikwiye ko umuyisilamu apfa gukurikira imigenzo yose Abonye nta kumenya Inkomoko yayo cyangwa icyo igamije.

Ese ku muislamu isabukuru y’amavuko yakayitwayemo ate?

Gusaba Imana amahoro

Ni umunsi wo gusaba Imana kuguhundagaza amahoro ndetse kikaba igihe cyo gutekereza ku gihe umaze n’uko wagikoresheje, ugatunganya kurushaho cyanwa ugahindura imigirire mibi yakuranze mu bihe byabanje.

Imana yavuze kuri Yahya igira iti: “Amahoro nabe kuri we, ku munsi yavutseho, umunsi yapfiriyeho ndetse n’umunsi azazurirwaho.” Qor’an 19:15.

Kwibuka ineza ababyeyi bakugiriye

Mu by’ukuri ntabwo umuntu akwiye gufata ineza ababyeyi bamugiriye mu myaka yose aba amaze ngo ayisimbuze kubahemukira, kubasuzugura cyangwa kubatererana igihe bamwitabaje.

Imana iti: “Barakubaza ibyo batangamo ituro? Babwire uti: Ibyiza mutanze mujye mubiha ababyeyi, abo mufitanye isano, imfubyi, abakene n’abashiriwe bari ku rugendo. Kandi ibyiza mukora Imana irabizi.” Qor’an 2:215.

Ni igihe cyo kwicuza cyane

Ni igihe cyo kwibuka ko hari abari munsi yawe batakiriho, kwibuka ko hari ibyo utatunganije mu byo Imana yagutegetse, ukicuza ndetse ukanasabira imbabazi ababyeyi bawe kuko hari amakosa baba baraguyemo ngo bakunde bakurengere.

Imana itubwira ubusabe Ibrahimu(A.S) yasabye aho igira iti: “Uzambabarire nge n’ababyeyi bange ndetse n’abemeramana, umunsi ibarura ryabaye.” Qor’an 14:41.

Gushimira ababyeyi bawe ku bikorwa by’igaragiramana bagutoje

Aha urebe igihe ugezemo nibyo umaze kumenya mu byo kugaragira Imana ndetse n’irindi terambera ryo mu buzima busanzwe, ubundi ukumva neza ko ari iby’agaciro kuzirikana uruhare rwose ababyeyi bawe bagize ngo uhagere.

Iyo atari abemera wongeye kwibuka ko ukwiye guharanira kubaha urugero rwiza, kubagira inama no kubahamagarira kuyoboka inzira ikwiye kandi ukabikorana ubushishozi uko ushoboye kose, aha unareba niba inshingano zawe ziri kugenda neza umunsi ku munsi.

Imana iti: “Twategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye umuruho anamubyara bimuruhije, kumutwita no kumucutsa mu gihe kingana n’amezi mirongo itatu. Kugeza ubwo agera mu gihe cy’ubukure akanageza imyaka mirongo ine. Maze akavuga ati; Nyagasani wsange! Nshoboza gushimira ingabire zawe wampaye nge n’ababyeyi bange dukora ibitunganye wishimira, kandi unantunganyirize urubyaro. Mu by’ukuri nkwicujijeho kandi rwose ndi mu Baislamu.” Qor’an 46:15

Gukora ibyiza bijya bikugora

Kuko uba winjiye mu mwaka mushya mu buzima bwawe ukwiye kureba ibyakugoraga mu myaka yabanje ukiha intego yo kubyitaho mu myaka ikurikiyeho igihe Imana yaba ikigutije ubuzima. Wakitoza nko gutanga, gusiba, gusali amasengesho y’umugereka, kwicuza,…

Aha uzirikana ko hari igihe utari ufite ubushobozi bwo gukora zimwe muri Ibaadat nko kuba wari ukiri muto cyane, kuba wari udafite ubushobozi mu mutu ngo n’ibindi. Iki gihe noneho ufata ingamba zo gushyira akarusho mu byo wakoraga uhereye aho ugeze.

Imana itubarira inkuru y’ukuntu intumwa Muhammad(S) yakiriye inshingano y’ubutumwa kandi mbere ntayo yahoranye: “babwire uti: “Iyo Imana iza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari gutuma muyimenya. Mu by’ukuri twamaranye igihe kirekire mbere yayo. Ese nta bwenge mufite?” Qor’an 10:16.

Muri hadithi yavuzwe na Abu Qatada w’umu Ansar avugamo ko babajije intumwa y’Imana(S) impamvu ituma isiba kuri buri wa mbere w’icyumweru, ikabasubiza ariwo munsi yavutseho ndetse ukaba ari nawo munsi yaishuriweho ubutumwa bwa mbere. Sahih Muslim 1162.

Umwanzuro: Dushingiye kuri izi ayat na hadithi ziduha ishusho y’uko dukwiye kwitwara ku bihe by’amavuko, ni ngombwa ko twirinda inzira zose zirimo ukwigomeka ku Mana, gusesagura, no kurangara gukabije biranga benshi ku munsi w’amavuko.

7.4 Ingaruko zo kureka umuco wa Kiislamu

Mu by’ukuri nta kiza Imana itaduhayeho umurongo mu butumwa bwayo kabone n’ubwo itavuze byose mu buryo burambuye kandi nta n’ikibi itatubujije kandi yari ifite impamvu. Umuco wa kislamu uruzuye, uratunganye, uratatse kandi urakwiye mu bihe byose. Rero ntabwo bishoboka ko hari icyo twaburira mu buislamu ngo tugisange mu yindi mico ngo noneho kinatungane bikwiye.

Ingaruka duterwa no kureka uyu muco ni nyinshi kandi zose zituganisha mu kugana mu bihano by’Imana igihe cyose twaba tutagarutse ku muco ukwiye vuba na bwangu.

Byinshi twabonye muri iyi nyandiko bigamije kongera kutwibutsa ko uburere, umuco, Imyumvire, imitekerereze. Imikorere,… bya kislamu bitavuyeho cyangwa ngo bisimburwe kubera ibihe kandi biniyongera umunsi ku munsi by’ubwangizi bw’inzira nyinshi.

Kwigana ababangikanyamana n’abahakanyi bituma tuba nkabo neza neza kandi ni akaga!

Imana iti: “Yemwe abemeye! Ntimuzikundwakaze ku Bayahudi n’Abanaswara kuko bamwe ku bandi ari inshuti. Kandi uzabikundwakazaho azabarirwa muri bo. Mu by’ukuri Imana ntiyobora abantu b’inkozi z’ibibi.” Qor’an:5:51

Imana ntitubuza kuvugana nabo, gukorana, kugendana, gutabarana n’ibindi, ariko itubuzo kubashakaho umuntu kugeza ubwo dutwatwa n’ibikorwa byabo bisenya ukwemera kwacu tukabikurikira.

Intumwa Y’Imana(S) nayo Yagize iti: Uwigana imigirire y’abantu ni umwe nabo. Sunan Abu Dawud 4031. Umwanzuro; Dukwiye kwinjira mu buyisilamu byuzuye tugashyire imbere imigirire ya Kislamu, ikadutera ishema ndetse ikaturutira ibindi iby’aribyo byose.

8. IMPAMVU TWAREMWE

Iyo urebye ubuzima tubamo n’intego tubugiramo ubona tumeze nk’abazahoraho cyangwa nk’abatazi intego y’ukuremwa kwacu. Nyamara intego Imana yatumenyesheje ko ari ukugaragira Imana ibindi byose twahawe bikaba ibikoresho ndetse n’ibitunezeza.

Kugaragira Imana

Imana iravuga iti: Nta kindi naremeye amajini n’abantu uretse kugira ngo bambere abagaragu. Qor’an 51:56 Nanone iti: Nta kindi bategetswe kitari ukugaragira Imana bayitunganira mu idini, bagakora amasengesho nsetse bakanatanga mu byo batunze. Iryo niryo dini ritunganye. Qor’an 98:5

Dukore nyuma tubazwe

Imana ibaza niba yari kuturema gusa ntacyo igamije, igisubizo ni uko hari icyo yari igamije.

Igira iti: “Ese mukeka ko twabaremye dukina, kandi mutazagarurwa iwacu?” Qor’an 23:115.

Ibyo bikorwa ni gatozi ntawuzakorera undi nta n’uzabarizwa isano iyo ariyo yose baba bafitanye ntacyo izamara kuko iyo sano igira agaciro mu isi.

Imana iti: “Uwo ni umuryango wahise, bafite ibyo bakoze namwe mufite ibyo mwakoze, kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga” Qor’an 2:134

Guhabwa ingabire tukazanazibazwa

Imana itubwira urwego yaduhaye ikadusumbisha ibindi biremwa, kandi ni nako tuzabazwa nyamara byo nta rubanza bizaba bifite uretse twe n’amajini.

Imana iti: “Kandi twatonesheje bene Adamu tumugendesha imusozi no mu nyanja, tubaha amafunguro meza ndetse tubarutisha byinshi mu biremwa byacu. Qor’an 17:70.

Nanone Imana iti: “Kandi kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire mwahawe” Qor’an 102:8.

Kubaho mu gihe ntarengwa

Umuntu aravuga agakura ubundi akageza igihe atakibasha no kumenya ubwenge cyangwa akanapfa mbere y’icyo gihe bitewe n’impamvu z’ahamukikije kandi byose mu bushake bw’Imana umuntu adafite ubushobozi bwo kugenga.

Imana iti: “Twabaremye mu gitaka, ni na cyo tuzabasubizamo ndetse ni nacyo tuzongera kubakomoramo” Qor’an 20:55

Nuuh Imana yamubwiye kuburira abantu: “Mugoma kugaragira Imana yonyine, mugakora ibyo ishaka kandi mukanyumvira, Imana izababarira ibyaha, anabahe kubaho igihe cyagenwe. Mu by’ukuri iyo igihe Imana yagennye kigeze, nticyongerwa iyaba mwari mubizi” Qor’an 71:3-4.

9. KWIHEBA GUKABIJE MU BANTU

Turi mu bihe aho ikizere cyo kubaho mu bantu cyashize, bihebye, bahangayitse kandi babaye ba mpemukendamuke. Ibyo byose nta gisubizo dufite uretse inama Imana itugira muri Qor’an.

Buri mwaka abarenga Miliyoni 2.8 bapfa bishwe n’indwara ziterwa n’imitekerereze kandi abenshi muri bo baziterwa n’imirimo bakora inabahemba amafaranga atari make. Muri Leta zunze ubumwe za Amerika igihugu gikize mu isi kitarenga ku mwanya wa 2 iyo atari icya mbere bapfusha abarenga Ibihumbi 120 muri ubwo buryo buri mwaka.

Ese uko kwiheba guterwa ni iki, ese ubundi kwakemurwa ni iki?

9.1 Impamvu zibitera

Bihebye ku mpuhwe z’Imana ku mpuhwe z’Imana kubera umurundo w’ibyaha.

Ibrahim(S) yabuze urubyaro ku mugore we ariko ntiyiheba, ubwo yahabwaga inkuru yavuze ko atigeze yehebe na rimwe ku mpuhwe z’Imana.

Imana iti: “Ati: Nonese ninde wiheba ku mpuhwe za Nyagasani we usibye abayobye?” Qor’an 22:56. Kwibagirwa Imana nawe ikaguteza kwiyibagirwa.

Imana iti: “Kandi ntimuzamere nka bamwe bigagiwe Imana maze nabo ikabateza kwiyibagirwa, abo nibo byigmeke” Qor’an 59:19. Nanone Imana iti: “N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura ariheba cyane, agahakana yivuye inyuma” Qor’an 11:9.

9.2 Uko twabisohokamo

Dukwiye guhora dusingiza Imana kenshi cyane kandi buri kanya mu bihe byose byaba byiza cyangwa bibi.

Imana iti:

Babandi bakanagira Imitima ituje kubera kwibuka Imana, kandi mumenye kwibuka Imana bituma Imitima ituza Qor’an 13:28. Nanone Imana iti: Ibyo nibyubahirizwe, kandi uwubahirije imigenzo y’Imana, mu by’ukuri ni bimwe mu bituma Imitima ihugukira Imana. Qor’an 22:32. Ikintu cy’ingenzi nanone mukugabanya ukwiheba gukabije kuri mu bantu harimo kunyurwa ndetse kwirinda kugira ubugugu. Imana iduha urugero ku myitwarire y’abantu Intumwa y’Imana(S) yahaga mu maturo haherewe ku bakeneye cyane ariko hakagira abatanyurwa; Imana iti: No muri bo hari abakugaya ku byerekeye amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayabwamo bakababara. Nyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Imana n’intumwa babahaye, bakanavuga bati: Imana iraduhagije. Imana izaduha mu ngabire zayo ndetse n’intumwa. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu ku Mana. Qor’an 9:58-59.

Nanone Imana itubwira icyo twakora Imitima igatuza aho igira iti:

Rero nimugandukire Imana uko mushoboye, mwumve kandi mwumvire ndetse munatange amaturo, bizaba aribyo byiza kuri mwe. Kandi abarinzwe kugira ubugugu nibo bazatsinda. Qor’an 64:16.

10. UMUSOZO

Ndashimira Imana yo ishoboje gusoza iyi nyandiko kandi ndifuza ko izagirira akamaro abazayisoma. Ndashimira Imana yo yampaye amahirwe yo kubona byinshi mu burere bwa Kislamu ibinyujije ku babyeyi bange.

Iyi nyandiko nifuza ko nabo Imana niba ikibatije ubuzima bazayisoma ndetse bakazanayisangiza bagenzi babo. Ndasaba Imana ko yashoboza ababyeyi gushyira imbere ubure bwa Kislamu dukesha Qor’an na Sunna z’Intumwa y’Imana(S).

Imana ibahe umugisha kandi muzagirirwe umumaro n’iyi nyandiko ndetse n’aho naba naratannye Imana imbabarire kuko siwo mugambi kandi nawe musomyi uzanyihanganire, Murakoze!!!

Add Comment