ISWALA NI IKI?
“As-salâ” ni ijambo rituruka ku nshinga “ssila” isobanura guhuza.
“As-salâ” ikaba umushyikirano wihariye kandi wabigenewe “uhuza” Imana n’umugaragu wayo.
“As-salâ” risobanura kandi gusaba Imana imigisha yayo cyangwa Imana ubwayo kugeza iyo migisha ku mugaragu wayo.
Imana iti:
Imana ni Yo ibahundagazaho amahoro n’imigisha - n’abamalayika bakabibasabira - kugira ngo Ibakure mu mwijima ibajyane ku rumuri. Kandi ku bemera, Imana ni Nyirimpuhwe zihebuje. Korani 33:43
Aya mahirwe dufite yo gushyikirana n’Imana ni kuki twayapfusha ubusa, uyu mwanya wo kujya gusarura imigisha kuki twawutesha agaciro. Tekereza Imana Umuremyi wawe kuba iguha gahunda mu gihe runaka ngo mushyikirane ariko wowe ukabura?
Mu bituma isengesho ryakirwa harimo isuku yabugenewe, imyambaro myiza kandi ikwambitse ugakwirwa, kurikorera ku gihe, kuba uri umuyisilamu ndetse no kwerekeza Qibla.
GUSALI NI ITEGEKO KU MUYISILAMU WESE
Ibi bihe turimo kubera ibyo dukora hari ubwo tugira iswala ikintu cya nyuma, nyamara ikwiye guhabwa agaciro ku buryo tuyitegurira igihe ntakuka, ndetse ibyo turimo muri ako kanya tukaba twabihagarika.
Imana iti:
Mu by’ukuri ndi Allah! Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa itari nge. Bityo, jya ungaragira kandi unajye ukora amasengesho bihoraho kugira ngo unyibuke. Qor’an 20:14
Aha biragaragara ko gusali ari itegeko kandi buri gihe cyose amasaha rikorwamo ageze. Uretse nk’igihe umukobwa cyangwa umugore bafite ubwandu nk’imihango cg igisanza. Muri ibyo bihe yemerewe kudasali ariko byarangira agakomeza gahunda nk’uko bisanzwe.
Ku bagize imihango idakama ishobora kurenza igihe mu busanzwe imihango imara, icyo gihe biba ari uburwayi bakwiye kwivuza, ariko nanone bakajya biyuhagira bisanzwe bagasali kuko ayo maraso abavamo muri ibyo bihe ntababuza gusali.
Ni ngombwa gusali buri munsi kandi kikaba igikorwa mushishikarizanya nk’abagize umuryango kuko ntacyo mufite mwarisimbuza ngo gihwane naryo.
Imana iti:
Toza abo mu muryango wawe kwita ku isengesho, nawe ubwawe urirambeho. Ntitugusaba amafunguro; ni Twe tugufungurira. Kandi iherezo ryiza ni irya banyirukuganduka. Kor-ani 20:132.
Muri hadithi Ubada ibn Samiti yavuze ko intumwa y’Imana(S) yabamenyesheje ko Imana yategetse gukora amasengesho atanu buri munsi. Sunan Abu Dawuud 425.
AKAMARO K’ISENGESHO
Muri ubu buzima tugirirwa umumaro na byinshi ariko biragoye ku twabona icyaturutira isengesho, nta n’ubwo twavuga akamaro karyo ngo tukarangize uretse ko tuvuga mu ncamake.
Rikurinda gukora ibibi n’ibiteye isoni
Imana muri Qor’an iravuga iti:
Soma ibyo wahishuriwe (muri Kor-ani) kandi ujye utunganya isengesho (as-salâ), kuko rwose isengesho ribuza ibikozasoni n’ibibi, Kwibuka Imana no kuyisingiza biruta byose kandi Imana izi ibyo mukora. Kor-ani 29: 45
Niritungana neza uzajya mu ijuru
Abu Hurayira yavuze ko intumwa y’Imana (S) yavuze iti:
Igikorwa cy’umugaragu w’Imana kizabarurwa mbere y’ibindi ni isengesho. Niritungana nyiraryo azatunga atunganirwe; ariko niriba ryangiritse azorama abe n’umunyakaga. Sunan Nasâi, hadîthi 467.
Niryo rifashe ukwemera kwawe
Imana iti:
Mwifashishe kwihangana no gukora amasengesho, nubwo bigora uretse gusa kuri babandi bibombarika. Kor-ani 2:45.
No muri hadithi havugwamo ko “Umwanya w’isengesho mu buyisilamu ni nk’uw’umutwe ku mubiri w’umuntu.” Mu’ajmul-awsat, hadîthi 2313.
Rituma ubusabe bwawe bwakirwa ukanababarirwa ibyaha
Imana iti:
Mu bantu harimo abadatwarwa n’ibyo bashakishirizamo cyangwa ubucuruzi ngo bibabuze kwibuka Imana no guhozaho Iswala ndetse no gutanga. Batinya umunsi Imitima n’amaso bizabura amajyo.” Kor-ani 24:37
Abu Hurayira yavuze ko intumwa y’Imana (S) yavuze iti:
Amasengesho atanu n’isengesho ryo kuwa gatanu atuma umuntu ahanagurwaho ibyaha, iyo yirinze gukora ibyaha bikomeye (kabâir). Jâmi’u Tirmidhi, hadîthi 214.
Uhozaho iswala umutima we ntuheranwa n’agahinda. Ibibazo byose wahura nabyo iyo ubashije gutunganya neza amasengesho, ugatakambira Imana, ugakora ibitunganye nta kabuza ugarura ikizere kuko Nyagasani wawe ashoboye byose.
Imana iti:
Umuntu yaremanywe ukutihangana, iyo agezweho n’amakuba ariheba cyane, naho ikiza cyamugeraho akacyihererana, uretse Abasali, bamwe bahozaho gukora Iswala. Kor-ani 70:19-23.
INGARUKA ZO KUDASALI
Mu bayisilamu cyangwa abayisilamu muri ibi bihe harimo abaretse isengesho burundu ndetse hari n’abarikora rimwe na rimwe. Nyamara Imana yamaze kwemeza ko abarikora uko bishakiye bafite ibihano bikomeye.
Imana ibivuga igira iti:
Ibihano bikomeye biri ku basenga amasengesho yabo uko bishakiye (bayasubikasubika). Kor-ani 107:4-5
Muri make iyi ayat iradusaba guha agaciro isengesho rikaba igikorwa duhora dukora aho kumva ko hari ubwo dukwiye kurireka uko twishakiye kandi igihe cyaryo kigeze tugihumeka nta n’impamvu idukumira gusali ihari.
Kudasali ni inzira igana mu buhakanyi
Imana iti:
…mujye mutunganya isengesho (as-salâ), ntimukabarirwe mu babangikanyamana. Kor-ani 30:31.
Burayida yavuze ko intumwa y’Imana (S) yavuze iti:
Isezerano hagati yacu nabo ni isengesho: Uriretse aba ahakanye. Jâmi’u Tirmidhi, hadîthi 2621.
Bishimangira ko uri indyarya
Imana iti:
Mu by’ukuri Indyarya zishaka kuryarya Imana ariko ikazirekera uburyarya bwazo, n’iyo bahagurutse ngo basali, bahagurukana ubunebwe baniyereka abantu. Kandi ntibibuka Imana uretse agahe gato. Kor-ani.4:142.
Imana ivuga kandi ko indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro Qor’an 4:145, rero buri wese nagerageze arebe koko niba umutima we utarasabitwe n’uburyarya. Kudasali bizakumira abantu kujya mu ijuru
Imana ivuga ku mvugo y’abazaba bari mu muriro utazima ku munsi w’imperuka bari kwigaya cyane ku bwo kwirengagiza iswala. Imana igira iti:
Ni iki cyabagejeje mu nyenga (y’umuriro)? Bati: “Ntitwabarirwaga mu basenga.” Kor-ani 74:42-43
UMUSOZO
Ibaze kuba wari umuyisilamu ubuzima bwawe bwose warabubayeho uri umuyisilamu ariko ukajya mu muriro kubera gukerensa iswala, uyisibya uko wishakiye cyangwa ukanayireka burundu.
Imana iti:
Yemwe abemeye! Ntibikwiye kurangazwa n’imitungo yanyu n’abana banyu ngo mwibagirwe kwibuka Imana. Abatwarwa nibyo nibo bazaba abanyagihombo”. Kor-ani 3:9.
Birakwiye ko dutunganya amasengesho atanu ndetse twanabishobora tugakora ay’umugereka nka Tahajud, sunna za mbere na nyuma y’isengesho, Dhuha, Nafila,… Mana Nyagasani duhe kuba mu basali, twe n’abacu kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka.